Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

radiotv10by radiotv10
22/12/2021
in MU RWANDA
0
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), kubera ibyaha byo gufata abakobwa ku ngufu akurikiranyweho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye Ikinyamakuru Igihe ko Ruvebana Antoine ari mu maboko y’uru rwego akaba afungiye kuri station ya Kicukiro.

Dr Murangira Thierry yatangaje ko Ruvebana akurikiranyweho “icyaha cyo gufata abakobwa ku ngufu.”

Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari MIDIMAR mu gihe cy’imyaka itanu; kuva muri 2012 kugeza muri 2017.

Akekwaho gusambanya ku ngufu abakobwa benshi mu bihe bitandukanye abashukishije ibintu binyuranye birimo ibikoresho bisanzwe bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Amakuru avuga ko amaze iminsi 11 atawe muri yombi kuko yafashwe tariki 11 Ukuboza 2021 nyuma y’uko yari amaze iminsi avugwaho ibi byaha bikomeye akekwaho

Ikinyamakuru Igihe kivuga ko biriya byaha akekwaho byakozwe hagati ya 2003 na 2006 ndetse ko bamwe mu bakobwa babikorewe bari bataruzuza imyaka y’ubukure.

Icyaha cyo gusambanya abana kiri mu byaha byashyizwe mu bikomeye kikaba kidasaza ku buryo ugikekwaho igihe cyose aba ashobora kugikurikiranwaho mu nkiko.

Uzwi mu bakurikiranyweho icyaha nk’iki bikekwa ko cyabaye mu bihe byatambutse ni Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho.

Dr Christopher Kayumva ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ashinjwa kuba yarasambanyije inshuro nyinshi uwari umukozi we wo mu rugo muri 2012.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Uwari ugiye kwiyahurira ku Nkundamahoro yasanganywe ibaruwa asabamo Perezida kuzamushyira mu Ntwari

Next Post

Kicukiro: Umucyecuru yabuze aho yerecyeza nyuma yo gusohorwa mu nzu kubera kubura ay’ubukode

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Umucyecuru yabuze aho yerecyeza nyuma yo gusohorwa mu nzu kubera kubura ay’ubukode

Kicukiro: Umucyecuru yabuze aho yerecyeza nyuma yo gusohorwa mu nzu kubera kubura ay’ubukode

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.