Uwaburanye n’umuryango afite imyaka 5 ku mpamvu yihariye amaze imyaka 18 atazi akanunu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubyeyi witwa Uwase Jeanne ufite abana batatu, utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yaburanye n’umuryango we afite imyaka itanu ubwo yavaga aho yarererwaga nyuma yo kumukubita, ubu akaba atazi akanunu k’umuryango we.

Uwase Jeanne w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko mukuru w’umubyeyi we (nyina) yamumusabye ngo ajye amusigaranira umwana, ariko yagerayo akumva adashaka kuhaguma.

Izindi Nkuru

Ati “Turagenda haciyemo ukwezi mubwira ko nkumbuye mu rugo ati ‘gusubira yo uzabyibagirwe’ haje umwana witwaga Mahoro arambwira ngo mukuru wawe arambwiye ngo mpa inkweto, akimara kuhava mukuru wanjye araza mubwira uko byagenze ahita afata inkoni arankubita, arambwira ngo nzagaruke ari uko nzizanye mpita ngenda uko.”

Avuga ko yaje kurerwa n’undi muntu mu mujyi wa Kigali ariko yagira imyaka 15 agashakana n’umusore uvuka i Nyamasheke bamaze kubyarana abana batatu, icyakora ngo ahora atekereza ababyeyi be akavuga ko yibuka izina rimwe rya nyina kandi ko iwabo bashobora kuba bari batuye muri Nyanza ya Butare.

Ati “Umubyeyi wanjye nzi izina rimwe numvaga bavuga ko yitwa Mukagatare, Papa ntabwo mwibuka […] Iyo mpatekereje numva mbakumbuye, numva ko batekereza ko napfuye.”

Umugabo we na we ngo yifuza kubona Sebukwe na Nyirabukwe

Hakizumwami Hemedi washakanye na Uwase Jeanne na we avuga ko kuba umufasha we atazi niba ababyeyi be bariho bimushavuza, akavuga ko aramutse agize amahirwe yo kubona sebukwe na nyirabukwe byamushimisha.

Ati “Njyewe nk’umukwe wabo nubwo ubuzima buba bukomeye mbana n’umukobwa wabo, ariko nifuza kumenya mabukwe na databukwe.”

Kamana Uzziel wo muri komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge (CICR) yabwiye RADIOTV10 ko nyuma yo kubonana na Jeanne hari icyizere cy’uko ashobora gufashwa kongera kubona umuryango we.

Agira ati “Twavugana nawe tukazajya kumusura akatubwira ibyo yaba yibuka. Ntabwo bivuze ko yahita ahura n’umuryango we ariko baramutse bakiriho twagerageza.”

Uwase avuga ko icyatumye ashaka ku myaka 15 ari uko yumvaga nagira urugo bizamufasha mu buzima bwo kutagira akanunu k’umuryango we. Ashengurwa cyane ngo no kuba ababyeyi be niba bakiriho baba batekereza ko we yaba atakiriho.

Ubu ni umubyeyi w’abana batatu

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru