Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwaburanye n’umuryango afite imyaka 5 ku mpamvu yihariye amaze imyaka 18 atazi akanunu

radiotv10by radiotv10
30/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwaburanye n’umuryango afite imyaka 5 ku mpamvu yihariye amaze imyaka 18 atazi akanunu
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi witwa Uwase Jeanne ufite abana batatu, utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yaburanye n’umuryango we afite imyaka itanu ubwo yavaga aho yarererwaga nyuma yo kumukubita, ubu akaba atazi akanunu k’umuryango we.

Uwase Jeanne w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko mukuru w’umubyeyi we (nyina) yamumusabye ngo ajye amusigaranira umwana, ariko yagerayo akumva adashaka kuhaguma.

Ati “Turagenda haciyemo ukwezi mubwira ko nkumbuye mu rugo ati ‘gusubira yo uzabyibagirwe’ haje umwana witwaga Mahoro arambwira ngo mukuru wawe arambwiye ngo mpa inkweto, akimara kuhava mukuru wanjye araza mubwira uko byagenze ahita afata inkoni arankubita, arambwira ngo nzagaruke ari uko nzizanye mpita ngenda uko.”

Avuga ko yaje kurerwa n’undi muntu mu mujyi wa Kigali ariko yagira imyaka 15 agashakana n’umusore uvuka i Nyamasheke bamaze kubyarana abana batatu, icyakora ngo ahora atekereza ababyeyi be akavuga ko yibuka izina rimwe rya nyina kandi ko iwabo bashobora kuba bari batuye muri Nyanza ya Butare.

Ati “Umubyeyi wanjye nzi izina rimwe numvaga bavuga ko yitwa Mukagatare, Papa ntabwo mwibuka […] Iyo mpatekereje numva mbakumbuye, numva ko batekereza ko napfuye.”

Umugabo we na we ngo yifuza kubona Sebukwe na Nyirabukwe

Hakizumwami Hemedi washakanye na Uwase Jeanne na we avuga ko kuba umufasha we atazi niba ababyeyi be bariho bimushavuza, akavuga ko aramutse agize amahirwe yo kubona sebukwe na nyirabukwe byamushimisha.

Ati “Njyewe nk’umukwe wabo nubwo ubuzima buba bukomeye mbana n’umukobwa wabo, ariko nifuza kumenya mabukwe na databukwe.”

Kamana Uzziel wo muri komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge (CICR) yabwiye RADIOTV10 ko nyuma yo kubonana na Jeanne hari icyizere cy’uko ashobora gufashwa kongera kubona umuryango we.

Agira ati “Twavugana nawe tukazajya kumusura akatubwira ibyo yaba yibuka. Ntabwo bivuze ko yahita ahura n’umuryango we ariko baramutse bakiriho twagerageza.”

Uwase avuga ko icyatumye ashaka ku myaka 15 ari uko yumvaga nagira urugo bizamufasha mu buzima bwo kutagira akanunu k’umuryango we. Ashengurwa cyane ngo no kuba ababyeyi be niba bakiriho baba batekereza ko we yaba atakiriho.

Ubu ni umubyeyi w’abana batatu

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 15 =

Previous Post

Umukobwa w’uburanga wavuzwe mu rukundo n’abahanzi bakunzwe yiguriye impano y’imodoka yihagazeho

Next Post

Ikibazo cyabereye umutwaro Igihugu cy’ibituranyi cy’u Rwanda cyacyekegetse ku kindi

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cyabereye umutwaro Igihugu cy’ibituranyi cy’u Rwanda cyacyekegetse ku kindi

Ikibazo cyabereye umutwaro Igihugu cy’ibituranyi cy’u Rwanda cyacyekegetse ku kindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.