Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwafatanywe urumogi yateze imodoka nk’abagenzi basanzwe yitanzeho amakuru arambuye mu butabera

radiotv10by radiotv10
12/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwafatanywe urumogi yateze imodoka nk’abagenzi basanzwe yitanzeho amakuru arambuye mu butabera
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gutunda urumogi nyuma yo gufatirwa mu modoka itwara abagenzi yajyaga i Kigali ivuye i Musanze, yavuze ko yari asanzwe abikora kandi ko yari abizi ko ari icyaha, icyakora akabisabira imbabazi.

Uyu mugabo yamaze kubazwa n’Ubushinjacyaha, ndetse bukaba bwaramukoreye Dosiye bukayishyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi muri iki cyumweru tariki 09 Ukwakira 2024.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, buvuga ko iki cyaha cyo gutunda urumogi, cyakozwe n’umugabo ubwo yafataga igikapu akagipakiramo urumogi rungana n’ibilo bitanu ubundi akajya gutega imodoka nk’abandi bagenzi.

Iyi modoka yavaga mu Karere ka Musanze yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yageze ahitwa Kirenge mu Karere ka Rulindo, ihagarikwa na Polisi, iyisatse isangana uyu mugabo ibilo bitanu by’urumogi biri mu gikapu, ahita afatwa.

Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi na bwo bwakaba bwarakoze iperereza ryabwo, n’ibazwa.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha agisabira imbabazi. Yemeye ko atari ubwa mbere akoze iki cyaha kandi ko yabikoraga abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20 000 000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30 000 000 Frw) hashingiwe ku ngingo ya 263 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe n’ingingo ya 11 y’Itegeko n°69/2019 ryo ku wa 8/11/2019.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Umuhanzi Harmonize yatanze umucyo ku makuru yo gutandukana n’umukunzi we

Next Post

Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.