Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gutunda urumogi nyuma yo gufatirwa mu modoka itwara abagenzi yajyaga i Kigali ivuye i Musanze, yavuze ko yari asanzwe abikora kandi ko yari abizi ko ari icyaha, icyakora akabisabira imbabazi.
Uyu mugabo yamaze kubazwa n’Ubushinjacyaha, ndetse bukaba bwaramukoreye Dosiye bukayishyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi muri iki cyumweru tariki 09 Ukwakira 2024.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, buvuga ko iki cyaha cyo gutunda urumogi, cyakozwe n’umugabo ubwo yafataga igikapu akagipakiramo urumogi rungana n’ibilo bitanu ubundi akajya gutega imodoka nk’abandi bagenzi.
Iyi modoka yavaga mu Karere ka Musanze yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yageze ahitwa Kirenge mu Karere ka Rulindo, ihagarikwa na Polisi, iyisatse isangana uyu mugabo ibilo bitanu by’urumogi biri mu gikapu, ahita afatwa.
Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi na bwo bwakaba bwarakoze iperereza ryabwo, n’ibazwa.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha agisabira imbabazi. Yemeye ko atari ubwa mbere akoze iki cyaha kandi ko yabikoraga abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20 000 000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30 000 000 Frw) hashingiwe ku ngingo ya 263 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe n’ingingo ya 11 y’Itegeko n°69/2019 ryo ku wa 8/11/2019.
RADIOTV10