Uwagarukiye ku mva bagiye kumushyingura ari muzima ubu noneho ibye ni amarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador uherutse kugarukwaho cyane nyuma y’uko bamenye ko ari muzima ubwo bari bagiye kumushyingura, agakomanga mu isunduku yari arimo, ubu noneho yitabye Imana nyuma y’icyumweru ibi bibaye.

Tariki 09 z’uku kwezi kwa Kamena, uyu mukecuru witwa Bella Montoya yamaze amasaha atanu ari mu isanduku nyuma y’uko umuganga atangaje ko yapfuye, ariko nyuma y’ayo masaha aza gukomanga ku isanduku ubwo bari bagiye kumushyingura.

Izindi Nkuru

Ibi byabereye mu gace uyu mukecuru yari atuyemo ka Babahoyo, kari mu bilometero 208 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Quito.

Ni inkuru yatangaje benshi ku Isi, ku bw’uyu mukecuru byamenyekanye ko agihumeka mu gihe yari agiye gushyingurwa. Yahise asubizwa kwa muganga kugira ngo yitabwebo n’abaganga, dore ko bavugaga ko yari yishwe n’indwara yo guturika kw’imitsi (Stroke).

Gusa ubu noneho byemejwe ko yitabye Imana, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Ecuador, yavuze ko yashizemo umwuka nyuma y’icyumweru kimwe ari kwitabwaho bidasanzwe kubera uburwayi bwa stroke.

Iyi Minisiteri yavuze ko nyakwigendera Montoya yari amaze iminsi “akurikiranwa byihariye”, ariko ntiyatangaza ibyavuye mu iperereza ryatangiye gukorwa nyuma y’ibyabaye ubwo abaganga batangazaga ko yapfuye nyuma bikagaragara ko yari akiri muzima.

Umuhungu wa nyakwigendera witwa Gilberto Barbera Montoya, avuga ko na we atarahabwa raporo y’ibyabaye, kandi ko atifuza ko akomeza kuba mu gihirahiro.

Uyu mwana wa nyakwigendera, avuga ko umuryango wabo utishimiye ibyatangajwe mbere ko umuntu wabo yapfuye nyamara agihumeka, ukaba uri gusaba kumenya imyirondoro y’umuganga wari wabitangaje.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Montoya, na we wahoze ari umuganga, bagarutse iwe mu kiriyo n’ubundi bari baherutse gukora, ngo bamushyingure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru