Uwahoze muri FDLR avuze ikintu gikomeye cyamubayeho akibona RDF gikwiye kubera isomo FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Colonel Nshimiyimana Augustin uzwi nka Bora wahoze ari umuyobozi wungirije w’iperereza mu mutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, avuga ko nyuma yo kugera mu Rwanda akabona uko igisirikare cyarwo gihagaze, yahise yumva ibyo bibwiraga ko bazarutera, byari ubwiyahuzi nk’uburi gukorwa na FARDC.

Col Nshimiyimana Augustin yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri FDLR kuva mu 2011 kugeza muri 2019, akaba ari umwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro batahutse bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Izindi Nkuru

Umutwe wa FDLR wahozemo uyu musirikare, uri no mu mitwe ikomeje gufatanya n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Col Nshimiyimana avuga ko akiri muri FDLR we na bagenzi be bahoraga basakuza ngo bazatera u Rwanda barufate, ariko ko aho arugereyemo yasanze byari nko kwikirigita ugaseka.

Avuga ko ari kimwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse na Guverinoma ya kiriya Gihugu, bahora barota gutera u Rwanda ariko ko iyaba bamenyaga uko igisirikare cyarwo gihagaze, bareka kurota ku manywa.

Ati “Ni yo mpamvu FARDC yirata hariya hakurya, nta makuru ifite ku Rwanda, uko Igisirikare gihagaze n’uko twe twagitekerezaga muri Congo ni ibintu bihabanye, nibwo natangiye kuvuga nti ‘eh kumbi koko turi abiyahuzi’ kuko urebye uko ingabo [RDF] ziyubatse ukareba nawe uko wari uri kubundabunda hariya muri Nyiragongo, ni ukwiyahura.”

Yaboneyeho guha ubutumwa abahirahira gutera u Rwanda ko bakwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko imvugo yarwo ko “rutera ntiruterwe” igaragara ubu.

Abakurikirana cyane iby’imikoranire ya FDLR n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeza ko iki Gihugu cyemereye uyu mutwe kuzawufasha gutera u Rwanda.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kandi na yo imaze iminsi ibivuga kenshi ko iki Gihugu cyifuza gutera u Rwanda, mu gihe rwo rwavuze kenshi ko rutifuza intambara ariko ko igihe cyose rwayishorwaho ruhagaze bwuma kuba rwayirwana rwemye.

Ubushake bwa Congo bwo gushora u Rwanda mu ntambara kandi buragaragarira mu bikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’igisirikare cy’iki Gihugu, aho bamwe mu basirikare ba FARDC bagiye bashotora u Rwanda bakinjira barasa, ariko bagasanga ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja zikabivuna.

Urugero rwa vuba ni umusirikare uheruka mu cyumweru gishize tariki 03 Werurwe 2023, winjiye mu Rwanda arasa ku mipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière mu Karere ka Rubavu, akaza kuraswa n’ingabo z’u Rwanda, akahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru