Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki akaba n’umuherwe Moïse Katumbi uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we wakurikiye Tshisekedi mu majwi, yongeye kwikoma Perezida amushinja kumubuza kwerecyeza muri Côte d’Ivoire.

Moïse Katumbi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko Indege ye yabujijwe gufata ikirere.

Yagize ati “Indege yanjye bwite yabujijwe gufata ikirere, nk’uko bisanzwe bikorwa na Perezida ubwo nari nje guhaguruka nerecyeza muri Côte d’Ivoire mu gusoza CAN 2023.”

Moïse Katumbi ubwo yari ageze mu ndege yabujijwe ko ihaguruka

Moïse Katumbi wakurikiye Felix Tshisekedi mu majwi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’umwaka ushize, agira amajwi 15%, mu gihe Tshisekedi yagize 73%, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bubangama.

Si rimwe cyangwa kabiri, Moïse Katumbi abujijwe kwerecyeza hanze, kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2022, na bwo indege ye yagombaga kujya kumufata ngo imwerecyeza muri Qatar kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, yabujijwe kujyayo.

Ubwo amatora y’Umukuru w’igihugu yari arangiye, hanamaze gutangazwa amajwi, Moïse Katumbi n’ishyaka rye, bavugaga ko ari we watsinze amatora, ndetse icyo gihe avuga ko abashaka kumuhuguza intsinzi ye, baza guhura n’akaga.

Ibi byatumye mu ntangiro z’ukwezi gushize, uyu munyapolitiki agoterwa iwe mu rugo ruherereye ahitwa Kashobwe, ubwo igisirikare n’igipolisi cyazanaga intwaro za rutura, bakabuza uyu mugabo gusohoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 9 =

Previous Post

Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

Next Post

Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe

Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.