Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Lambert Dushimimana wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mahirwe yari yamuhaye, anaboneraho gusaba imbabazi z’ibyo yitwayemo nabi binyuranyije n’indangagaciro za RPF-Inkotanyi.

Ni nyuma yuko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusimbuje kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, agashyiraho Jean Bosco Ntibitura.

Ni impinduka zakozwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ubwo hasohoka Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Bosco Ntibitura, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”

Nyuma y’amasaha macye, hakozwe izi mpinduka, Hon. Lambert Dushimimana wari Guverineri w’Intara y’Iburenegrazuba, yahise agira icyo avuga, ashimira Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango RPF-Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”

Hon. Lambert Dushimimana yakuwe kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Iburengerazuba, nyuma yuko muri iyi Ntara hakomeje kuvugwa ibibazo byanatumye bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze begura.

Tariki 15 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yareguye, agendera rimwe na Niragire Theophile wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dushoze, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, Dr Kibiriga Anicet, Uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, na Jeanne Niyonsaba wari Umujyanama Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), na bo bareguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Next Post

AMAKURU MASHYA: Ukuriye Kiliziya muri DRCongo ategerejwe mu Rwanda nyuma y’amasaha yamaganye umugambi wa Tshisekedi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Ukuriye Kiliziya muri DRCongo ategerejwe mu Rwanda nyuma y’amasaha yamaganye umugambi wa Tshisekedi

AMAKURU MASHYA: Ukuriye Kiliziya muri DRCongo ategerejwe mu Rwanda nyuma y’amasaha yamaganye umugambi wa Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.