Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo
Share on FacebookShare on Twitter

Munyentwali Gervais wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wamaze imyaka 30 ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu zirimo no kuba hari abamushinjaga kuyikora, yaje kwemezwa none arishimira guhabwa inzu yo kubamo n’inka izakamirwa abana.

Mu mpera za 2023 nibwo uyu musaza yaganiriye na RADIOTV10 inshuro ebyiri ku kibazo cy’inzu yendaga kumugwaho, nyuma ubuyobozi bugahita buyisenya kugira ngo itazateza ibibazo, ndeste no kuba icyo gihe yari ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone yavugaga ko uretse kuba uyu musaza atarigeze yitabira kwibaruza nyuma ya Jenoside nk’abandi, hari andi makuru yavugaga ko hari abamushinjaga impfu z’abana babiri, byombi bikaba impamvu yari ataremezwa

Icyo gihe yari yagize ati “Ahubwo no mu nteko hari ababonetse bamushinja ko yaba yarakoze na Jenoside, bamugerekaho abana babiri. Ariko njyewe mbitesha agaciro ndavuga nti ‘ibi bintu kuki bitavuzwe mbere hose?’, ariko na we aravuga ati ‘abo bana si njye wabishe, umuntu wabishe arabafungiwe’, ubu turacyabikurikirana ngo turebe nanjye umwanzuro ku karere bazaduha.”

Munyentwali wavugaga ko mu gihe cya Jenoside yatemwe mu mutwe akanakubitwa n’abicanyi ariko agatanga inka z’iwabo kugira ngo batamwica, nyuma yaje kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hatangira gushakwa uburyo yabona inzu yo kubamo.

Binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na Strive Foundation Rwanda, Munyetwari Geravais yubakiwe inzu, we n’umuryango we bayisangamo ibikoresho birimo ibiryamirwa unahabwa inka yo kuzakamirwa abana wishimira ko ubuzima bugiye guhinduka.

Munyentwari Gervais nawe ati “Ndishimye cyane ahubwo ndi kubyina kubera ibyishimo, bampaye inyana nziza y’umusengo, ngiye kuyihata ubwatsi izaduhe amata.”

Mukarurangwa Alexiane ati “Ni ibyishimo birenze, kubera ko urabona ahantu twari turi hari habi harya wadusangaga, kuba baduhaye inzu turatabawe, ni nko mu mwobo tuvuye, tugiye gutangira ubuzima bushya.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone avuga ko urwego akuriye rwishimiye kuba uyu muturage abonye icumbi ribereye nyuma y’igihe kirekire abaho nabi bitewe no kutisanga mu bandi.

Ati “Twaje gusanga ari umugenerwabikorwa kandi ukwiriye gufashwa na we nk’Umunyarwanda, twishimiye igikorwa Strive Foundation Rwanda yakoze kuko igabanyije ku rutonde rw’abo dufite bafite ibibazo by’imibereho.”

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwafatanyije n’ubw’Akarere kubakira uyu muturage, buvugwa ko uretse inzu n’inka uyu muryango wahawe, hari n’ubundi bufasha bw’igihe kirekire ugenewe bwitezweho guhindura imibereho yawo.

Yahawe inzu yo kubamo
Yayisanzemo ibikoresho byose byo mu nzu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − one =

Previous Post

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Next Post

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.