Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwapfobyaga Jenoside yahishuye ko hari ababimuheraga amafaranga

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in MU RWANDA
1
Uwapfobyaga Jenoside yahishuye ko hari ababimuheraga amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Uwimana Agnes wiyita Umunyamakuru, wari umaze iminsi akora ibiganiro byumvikanamo imvugo zo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yaciye bugufi asaba imbabazi, yiyemeza kwikubita agashyi, anahishura ko ibyo bitekerezo bidakwiye hari ababimuheraga amafaranga, abasaba kutazongera kuyamuha.

Uwimana Agnes uyobora ikinyamakuru Umuryabyo, yafunguwe muri 2014 nyuma y’imyaka ine yari amaze afungiwe ibyaha birimo gusebya Umukuru w’Igihugu no kuvutsa Igihugu umudendezo.

Ibi byaha yakoreye mu nkuru yandikaga, ubwo yafungurwaga muri uwo mwaka, yavuze ko agiye kurushaho gukora akazi ke ariko ko yagombaga gushyiramo ubushishozi.

Uyu wasubije ikarita imweremerera gukora intangazamakuru, muri iyi minsi yavugwagaho gukora ibiganiro byumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse akaba aherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamugiriye inama.

Mu kiganiro yatambukije ku murongo wa YouTube we Umurabyo TV, Agnes yavuze ko ubwo yitabaga RIB mu cyumweru gishize, uru rwego rwamweretse ko yari atangiye kurengera mu biganiro bye.

Ati “Bamaze kunyereka ya mirongo migari yose, nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya nidukora amakosa tujye tunayemera, kuko amakosa iyo uyakoze akagenda aba menshi yiyungikanya agera aho akabyara ibyaha.”

Avuga ko na we yasubije amaso inyuma akabona imvugo yakoreshaga zirimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse no kubiba urwango mu Banyarwanda.

Ati “Tumaze kubiganiraho cyane [na RIB], nanjye nariseguye ntabwo njya aho ngo nirarire niyemere, nariseguye ndetse mbiseguraho cyane, nerekana ko nubwo byabaye ariko ndi kugaragaza ubumuntu, nemera ko ngiye kwisubiraho ngahindura umurongo nakoreragamo.”

 

Abampaga amafaranga bayareke

Muri iki kiganiro, Agnes yeruye ko mu gukora biriya biganiro bitannye, hari indonke z’amafaranga yakuragamo.

Yagize ati “kuvuga ko yaba yarayampaye ngo muvugire byo ntabwo nabihamya aka kanya, ahubwo navuga ngo hari abashyigikira ibyo ukora, muri kwa gushyigikira ibyo ukora bakavuga bati ‘komereza aho, courage, tukuri inyuma’ akanakubwira ati ‘ndakugurira agafanta’ ni urugero, akaguha amafaranga pe. Ndabyemera.”

Yaboneyeho gukurira inzira ku murima abo bantu, agira ati “N’uwatekerezaga ko ayo mafaranga yakongera kuyampa kugira ngo nkunde mvuge ibyo ashaka, ayo mafaranga azayereke.”

Uwimana Agnes avuga ko yasabye imbabazi RIB ariko ko anazisaba Abanyarwanda bose muri rusange, kandi akizeza ko agiye kugororoka agaca ukubiri n’ibiganiro bibakomeretsa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Bosco Iraguha says:
    3 years ago

    Nukuri ndamushimiye ko yasubije amaso inyuma akagororoka kandi nabandi bumvireho bafite imikorere ikomeretsa abanyarwanda babifitemo indonke bahindure imyumvire twiyubakire urwanda twifuza twirinda amagambo arimo amacakubiri!!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Nyagatare: Umugore yafatanywe amabaro 3 ya caguwa yari yahishe mu murima

Next Post

Perezida Kagame na Ndayishimiye w’u Burundi bahanye intashyo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Ndayishimiye w’u Burundi bahanye intashyo

Perezida Kagame na Ndayishimiye w’u Burundi bahanye intashyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.