Uwapfobyaga Jenoside yahishuye ko hari ababimuheraga amafaranga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwimana Agnes wiyita Umunyamakuru, wari umaze iminsi akora ibiganiro byumvikanamo imvugo zo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yaciye bugufi asaba imbabazi, yiyemeza kwikubita agashyi, anahishura ko ibyo bitekerezo bidakwiye hari ababimuheraga amafaranga, abasaba kutazongera kuyamuha.

Uwimana Agnes uyobora ikinyamakuru Umuryabyo, yafunguwe muri 2014 nyuma y’imyaka ine yari amaze afungiwe ibyaha birimo gusebya Umukuru w’Igihugu no kuvutsa Igihugu umudendezo.

Izindi Nkuru

Ibi byaha yakoreye mu nkuru yandikaga, ubwo yafungurwaga muri uwo mwaka, yavuze ko agiye kurushaho gukora akazi ke ariko ko yagombaga gushyiramo ubushishozi.

Uyu wasubije ikarita imweremerera gukora intangazamakuru, muri iyi minsi yavugwagaho gukora ibiganiro byumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse akaba aherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamugiriye inama.

Mu kiganiro yatambukije ku murongo wa YouTube we Umurabyo TV, Agnes yavuze ko ubwo yitabaga RIB mu cyumweru gishize, uru rwego rwamweretse ko yari atangiye kurengera mu biganiro bye.

Ati “Bamaze kunyereka ya mirongo migari yose, nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya nidukora amakosa tujye tunayemera, kuko amakosa iyo uyakoze akagenda aba menshi yiyungikanya agera aho akabyara ibyaha.”

Avuga ko na we yasubije amaso inyuma akabona imvugo yakoreshaga zirimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse no kubiba urwango mu Banyarwanda.

Ati “Tumaze kubiganiraho cyane [na RIB], nanjye nariseguye ntabwo njya aho ngo nirarire niyemere, nariseguye ndetse mbiseguraho cyane, nerekana ko nubwo byabaye ariko ndi kugaragaza ubumuntu, nemera ko ngiye kwisubiraho ngahindura umurongo nakoreragamo.”

 

Abampaga amafaranga bayareke

Muri iki kiganiro, Agnes yeruye ko mu gukora biriya biganiro bitannye, hari indonke z’amafaranga yakuragamo.

Yagize ati “kuvuga ko yaba yarayampaye ngo muvugire byo ntabwo nabihamya aka kanya, ahubwo navuga ngo hari abashyigikira ibyo ukora, muri kwa gushyigikira ibyo ukora bakavuga bati ‘komereza aho, courage, tukuri inyuma’ akanakubwira ati ‘ndakugurira agafanta’ ni urugero, akaguha amafaranga pe. Ndabyemera.”

Yaboneyeho gukurira inzira ku murima abo bantu, agira ati “N’uwatekerezaga ko ayo mafaranga yakongera kuyampa kugira ngo nkunde mvuge ibyo ashaka, ayo mafaranga azayereke.”

Uwimana Agnes avuga ko yasabye imbabazi RIB ariko ko anazisaba Abanyarwanda bose muri rusange, kandi akizeza ko agiye kugororoka agaca ukubiri n’ibiganiro bibakomeretsa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Bosco Iraguha says:

    Nukuri ndamushimiye ko yasubije amaso inyuma akagororoka kandi nabandi bumvireho bafite imikorere ikomeretsa abanyarwanda babifitemo indonke bahindure imyumvire twiyubakire urwanda twifuza twirinda amagambo arimo amacakubiri!!!!

Leave a Reply to Jean Bosco Iraguha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru