Perezida Kagame na Ndayishimiye w’u Burundi bahanye intashyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yoherereje intashyo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nyuma yo kwakira na we izo yamwoherereje akazigezwaho n’umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi uri mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) imaze iminsi ikorera imirimo yayo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Muri iyi Nteko rusange ya EALA yitabiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Guverinoma y’u Burundi, Nibigira Ezechiel.

Dr Nibigira Ezechiel wagejeje n’ijambo kuri iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashyikirije intashyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbagegejeho indamukanyo za mugenzi wanyu, General Major Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Nibigira yakomeje avuga ko Perezida Ndayishimiye abizi ko iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri gukorera imirimo yayo i Kigali mu Rwanda.

Ati “Kandi arizeza ko azakomeza gushyigikira iyi Nteko igakomeza kurushaho kuba umusemburo w’inzira n’ibisubizo biganisha ku iterambere ry’ubukungu mu karere kacu.”

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wayoboye ibikorwa by’iyi Nteko kuri uyu wa Kabiri akanageza ijambo kuri aba Badepite bagize EALA, na we yageneye intashyo mugenzi we Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Yagize ati “Reka ntangirire ku gusaba Minisitiri wo mu Burundi Nibigira, nanjye kuzampera indamukanyo Perezida Ndayishimiye, akaba n’umuyobozi wacu w’uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu ijambo ry’Umukuru w’u Rwanda, yagarutse ku bimaze kugerwaho n’uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo isoko rusange, avuga ko ibigerwaho byose haba harimo n’uruhare rw’iyi Nteko ya EALA iteraniye i Kigali.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugisha Yvonne says:

    Mukomeze mutere imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru