Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema abaturage, yavuze ko abo bagabo barashwe nyuma yo gushaka no gutema abapolisi bari baje gutabara.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 16 rishyira ku ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba muri aka Karere ka Kamonyi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Intyoza.com, avuga ko aba bagabo batemwe na Polisi nyuma yuko hari abaturage biyambaje Abapolisi kuko bariho bakorerwa ubugizi bwa nabi n’aba bagabo.

Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko abo bagabo bari bafite intwaro gakondo nk’imihoro ndetse n’ibyuma, baje bakinjira mu kabari karimo abaturage, ubundi bakababuza kwinyagambura.

Aba baturage bavuga ko abo bagabo baje banywa ibiyobyabwenge n’inzoga zisindisha, ariko umwe muri bo akaza kuvumburwa na nyiri ako kabari wameneye ibanga umwe mu baturage ko aba bagizi ba nabi hari ahandi bakoze amahano, umwe muri abo bagabo yamara kubyumva akabibwira bagenzi be.

Ngo amaze kubibwira bagenzi be ko babatahuye, bahise bafata izo ntwaro gakondo bari bahishe, batangira gukubita no kwambura abaturage ibyo bari bafite.

Abagiriwe nabi bagatemwa n’aba bagizi ba nabi, ni Mwenedata Samuel, Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent hamwe na Ndayisenga Floribert.

Byatumye bamwe biyambaza Polisi, na yo ihagoboka bwangu, ariko aho abapolisi bahagereye, abo bagizi ba nabi bashaka na bo kubatema, ari na bwo na bo bitabaraga bakabarasa.

Umuturage uvuga ko yageze ahabereye ibi ubwo abapolisi bari bamaze kuhagera, yatangaje ko aba bashinzwe umutekano basabye abo bagabo guhagarika ibyo barimo, ariko bakababera ibamba ahubwo bagashaka na bo kubatema.

Uyu muturage avuga ko umwe muri abo bagabo yashatse gusingira umupolisi umwe ashaka kumutemesha umuhoro, ariko undi mupolisi ahita amurasa.

Ngo ubwo umwe muri abo bagabo akimara kuraswa, bagenzi be bahise basatira undi mupolisi bashaka kumutema, na bo bahita baraswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, utifuje gutangaza byinshi kuri ibi byabaye, yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza, gusa aboneraho guhumiriza abaturage, ko Polisi idashobora kuzihanganira uwo ari we wese washaka kubagirira nabi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 13 =

Previous Post

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.