Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema abaturage, yavuze ko abo bagabo barashwe nyuma yo gushaka no gutema abapolisi bari baje gutabara.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 16 rishyira ku ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba muri aka Karere ka Kamonyi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Intyoza.com, avuga ko aba bagabo batemwe na Polisi nyuma yuko hari abaturage biyambaje Abapolisi kuko bariho bakorerwa ubugizi bwa nabi n’aba bagabo.
Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko abo bagabo bari bafite intwaro gakondo nk’imihoro ndetse n’ibyuma, baje bakinjira mu kabari karimo abaturage, ubundi bakababuza kwinyagambura.
Aba baturage bavuga ko abo bagabo baje banywa ibiyobyabwenge n’inzoga zisindisha, ariko umwe muri bo akaza kuvumburwa na nyiri ako kabari wameneye ibanga umwe mu baturage ko aba bagizi ba nabi hari ahandi bakoze amahano, umwe muri abo bagabo yamara kubyumva akabibwira bagenzi be.
Ngo amaze kubibwira bagenzi be ko babatahuye, bahise bafata izo ntwaro gakondo bari bahishe, batangira gukubita no kwambura abaturage ibyo bari bafite.
Abagiriwe nabi bagatemwa n’aba bagizi ba nabi, ni Mwenedata Samuel, Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent hamwe na Ndayisenga Floribert.
Byatumye bamwe biyambaza Polisi, na yo ihagoboka bwangu, ariko aho abapolisi bahagereye, abo bagizi ba nabi bashaka na bo kubatema, ari na bwo na bo bitabaraga bakabarasa.
Umuturage uvuga ko yageze ahabereye ibi ubwo abapolisi bari bamaze kuhagera, yatangaje ko aba bashinzwe umutekano basabye abo bagabo guhagarika ibyo barimo, ariko bakababera ibamba ahubwo bagashaka na bo kubatema.
Uyu muturage avuga ko umwe muri abo bagabo yashatse gusingira umupolisi umwe ashaka kumutemesha umuhoro, ariko undi mupolisi ahita amurasa.
Ngo ubwo umwe muri abo bagabo akimara kuraswa, bagenzi be bahise basatira undi mupolisi bashaka kumutema, na bo bahita baraswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, utifuje gutangaza byinshi kuri ibi byabaye, yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza, gusa aboneraho guhumiriza abaturage, ko Polisi idashobora kuzihanganira uwo ari we wese washaka kubagirira nabi
RADIOTV10