Umugabo w’imyaka 45 wari ukurikiranyweho kwica mushiki we babanaga mu Mudugudu wa Karambi muri aka Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, na we yishwe arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka.
Uyu mugabo witwa Mburenumwe Claver, yari yatawe muri yombi muri iki Cyumweru, ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma yuko umurambo wa mushiki we yakekwagaho kwica ubonetse aho yari yawuhambye mu mbuga y’urugo babanagamo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki Indwi Mutarama 2023, uyu Mburenumwe yajyanywe aho yakoreye icyaha yakekwagaho, ubwo yari agiye kwerekana igikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi agezeyo asha kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano.
Inzego z’umutekano zari zimujyanye mu rwego rwo gukora iperereza, zahise zimurasa ahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bwemereye RADIOTV10 ko ibi byabaye ko uyu Mburenumwe yarashwe agahita yitaba Imana.
Abaturanyi ba nyakwigendera, bari babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha cy’ubugizi bwa nabi bwo kwica urw’agashinyaguro umuvandimwe we, yazahabwa igihano kimukwiye kiruta ibindi mu Rwanda.
Amakuru yari yatanzwe n’inzego z’Ibanze, yavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishe mushiki we kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo kuko uyu muvandimwe we yivuganye yamubuzaga kugurisha isambu bari barasigiwe n’ababyeyi babo.
RADIOTV10