• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari umaze ukwezi ahigishwa uruhindu akekwaho kwica nyirabuja yafashwe ahishura amakuru mashya

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Ukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko mu rugo wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Rugango, wari umaze ukwezi ashakishwa, yafashwe, ahita avuga ko hari abandi bafatanyije muri ubu bwicanyi.

Uyu witwa Dusabimana Emmanuel, akekwaho kwica Mukarugomwa Joséphine yakoreraga akazi ko mu Rugo wari utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, agahita atoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Mata 2023, bwamenyekanye ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.

Dusabimana Emmanuel ukekwaho kumwica, icyo gihe yabuze kuko yahise atoroka, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikaba zarahise zitangira kumushakisha.

Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, umusibo ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2023.

Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n’ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.

Hari abandi bagabo babiri kandi bahise bafatwa nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Gasasira François Regis uyobora Umurenge wa Kabagari, yemeje ko uyu musore yamaze gufatwa na RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabagari.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Innocent Nshimiyimana says:
    3 years ago

    Ubugome buragwiriye pe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Kenya: Ibyabaye ku muvugabutumwa wagiye kwa Perezida avuga ko amufitiye ubutumwa yahawe n’Imana

Next Post

Hagaragajwe undi muvuno nyamwamba wo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Hagaragajwe undi muvuno nyamwamba wo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Hagaragajwe undi muvuno nyamwamba wo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.