Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko umugore we yanditse ibaruwa imubabarira ku kirego yari yatanze.
Icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, kivuga ko Ntazinda Erasme arekurwa hashingiwe ku ibaruwa yanditswe n’umugore we w’isezerano.
Urukiko rwafashe iki cyemezo cyo kurekura Ntazinda, bitewe n’iyo baruwa yanditswe n’umugore we amubabarira ku kirego yari yaratanze tariki 03 Gicurasi 2025 ari na cyo cyatumye uyu wahoze ari Umuyobozi w’Akarere agezwa imbere y’Urukiko muri iki cyumweru.
Ku wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 ubwo Ubushinjacyaha bwagezaga Ntazinda imbere y’Urukiko, Umunyamategeko umwunganira, Me Nyangenzi Bonane yahise ageza ku Mucamanza inzitizi bafite bifuzaga ko iburanisha risubikwa.
Mu mburyo buzimije, umunyamategeko yavugaga ko icyifuzo cyabo gishingiye ku ngingo 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018, aho iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo”, igira iti “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.
Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.
Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”
Iki cyifuzo cyari gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore wa Ntazinda Erasme wanditse ashaka guhagarika ikirego, ndetse anababarira umugabo we, ari na yo yagendeweho hafatwa icyemezo cyo kumurekura.
Ubushinjacyaha butagize byinshi buvuga kuri iki cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, buvuga ko cyazasuzumwa n’Urukiko, ubundi kigafwaho icyemezo.
RADIOTV10