Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in Uncategorized
0
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Share on FacebookShare on Twitter

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko umugore we yanditse ibaruwa imubabarira ku kirego yari yatanze.

Icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, kivuga ko Ntazinda Erasme arekurwa hashingiwe ku ibaruwa yanditswe n’umugore we w’isezerano.

Urukiko rwafashe iki cyemezo cyo kurekura Ntazinda, bitewe n’iyo baruwa yanditswe n’umugore we amubabarira ku kirego yari yaratanze tariki 03 Gicurasi 2025 ari na cyo cyatumye uyu wahoze ari Umuyobozi w’Akarere agezwa imbere y’Urukiko muri iki cyumweru.

Ku wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 ubwo Ubushinjacyaha bwagezaga Ntazinda imbere y’Urukiko, Umunyamategeko umwunganira, Me Nyangenzi Bonane yahise ageza ku Mucamanza inzitizi bafite bifuzaga ko iburanisha risubikwa.

Mu mburyo buzimije, umunyamategeko yavugaga ko icyifuzo cyabo gishingiye ku ngingo 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018, aho iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo”, igira iti “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”

Iki cyifuzo cyari gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore wa Ntazinda Erasme wanditse ashaka guhagarika ikirego, ndetse anababarira umugabo we, ari na yo yagendeweho hafatwa icyemezo cyo kumurekura.

Ubushinjacyaha butagize byinshi buvuga kuri iki cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, buvuga ko cyazasuzumwa n’Urukiko, ubundi kigafwaho icyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Next Post

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.