Umubyeyi w’abana batandatu wari wacumbikiwe mu nzu yahoze ari Ibiro by’Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari utunzwe n’ibiryo byasigajwe n’abakiliya bo muri resitora, yakodesherejwe inzu yo kubamo anahabwa inkunga y’ibiribwa ndetse n’igishoro.
Musanabera Gaudence watawe n’umugabo we bafitanye abana batandatu barimo n’uw’amezi umunani, mu minsi ishize yari yasuwe na RADIOTV10, ayakiriza agahinda k’imibereho mibi yari abanyemo n’aba bana be.
Uyu muturage wari utunzwe n’ibiryo biba byasigajwe n’abakiliya bo muri resitora, aganira n’umunyamakuru yari yagize ati “Nta buzima mfite kuko kubona icyo kurya ni ingorane. Naragiye kuri resitora mbabwira ikibazo mfite, ndababwira nti ‘mwafata iyi sorori mukajya munshyiriramo ibyo basigaje ku isahani’, ibyo biryo ni byo bidutunga.”
Nyuma yuko RADIOTV10 ikoze iyi nkuru igatambuka ku bitangazamakuru byayo binyuranye, uyu mubyeyi yamaze kubona ubufasha.
Umunyamakuru yasubiye kumureba, asanga ku isura acyeye, anyuzamo akamwenyura mu gihe ubushize yanyuzagamo akanarira. Yamubwiye ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi, ubuyobozi bwamusuye bukamuha ubufasha.
Yamusanze mu nzu bamukodeshereje ndetse yanahawe ibikoresho byo mu nzu, birimo ibyo kuryamira, amasafuriya, ndetse n’ibiribwa.
Ati “Naganiriye na Visi Meya ambwira ibyo bagiye kunkorera, banyishyurira inzu mu gihe cy’umwaka, bampa n’igishoro, bampa n’ibyo kurya bihagije, ubu rwose ntakibazo mfite.”
Mu mvugo ye, agaruka cyane kuri RADIOTV10 ayishimira ubuvugizi yamukoreye, ati “Yarankoreye inkorera ubuvugizi, ubuyobozi bubasha gukora ibintu byose bukamfasha, na bwo ndabushimira.”
Abana babiri bakiri bato b’uyu mubyeyi, bahise bashakirwa ishuri bahabwa n’ibikoresho ubu bakaba batangiye kwigana n’abandi bana mu ishuri riri hafi y’aho uyu mubyeyi azajya acururiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko mu bufasha bwahawe uyu mubyeyi, harimo n’amafaranga y’igishoro ndetse anishyurirwa iseta yo gucururizaho kugira ngo ashake uburyo yakwibeshaho.
Uyu muyobozi na we yaboneyeho gushimira igitangazamakuru cya RADIOTV10 cyakoreye ubuvugizi uyu muturage kandi ko bizeye ko ubufasha yahawe buzamugirira inyungu.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10