Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rurimo urwuzuye umufuka, n’udupfunyika 111 tw’iki kiyobyabwenge, byari bifitwe n’abarimo uwari uri kurucururiza mu ishyamba riherereye munsi y’isoko rya Ruhango mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Uyu wafatiwe mu ishyamba riri munsi y’isoko mu Mudugudu wa Ruhango mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, yari ari gucururiza urumogi muri iryo shyamba, aho yari asigaranye udupfunyika 111 twarwo.
Yafashwe mu gitondo saa moya, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yariho acururiza uru rumogi mu ishyamba, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Kuri uwo munsi kandi, mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi mu murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, hafatiwe umugabo w’imyaka 25 wari ufite umufuka wuzuye urumogi rupima ibilo 20, arutwaye kuri moto.
Uyu wafashwe ari gukwirakwiza urumogi, yari amaze kurwinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Nyagatare, akaba yari kumwe na mugenzi we, wahise acika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi yamenye amakuru y’aba bagabo barimo bakwirakwiza ibi biyobyabwenge mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.
SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “baje gufatirwa mu Kagari ka Karambi, habanza gufatwa moto y’uwari imbere wahise ayivaho ariruka, asiga mugenzi we, ari na we wari uhetse umufuka wari urimo urwo rumogi.”
Uyu mugabo wafashwe ndetse na moto ebyiri, byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse.
RADIOTV10