CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w’ishiraniro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingimbi z’Ikipe y’Igihugu Amavubi iri mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 18, zifite icyizere gihagije mbere y’uko bahura n’ikipe ya Uganda muri 1/2.

Ni nyuma y’imyitozo ya nyuma yakozwe n’ikipe y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, aho bari muri Kenya.

Izindi Nkuru

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, ugiye kuba nyuma y’uko u Rwanda rukatishije itike rutsinze Sudan ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Iyi molari y’intsinzi yo mu cyumweru gishize, iracyasendereye mu ngimbi z’u Rwanda, dore ko ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma yo kwitegura Uganda, kuri uyu wa Mbere, bavuze ko bafite imbaraga n’icyizere cyo kuzitwara neza imbere y’ingimbi za Uganda.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri muri Kenya ahamaze iminsi habera iri rushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 18, aravuga ko umwuka umeze neza mu ikipe y’Igihugu, ndetse ko nta mvune zirimo zatuma bagira igihunga.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Uganda, uzakurikirwa n’uwa Kenya izahura na Tanzania, na wo wa 1/2, imikino yombi ikazabera kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru