“Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto…” Ni indirimbo n’ubu ikiri mu mitwe ya benshi, bamwe banyuzamo bakanayiririmba nubwo uwo yaririmbiwe yamaze kwegukana intsinzi. Musengimana Beatha wayiririmbye, ubu ari mu byinshimo by’inzu yubakiwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Uyu mubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, ni umwe mu bamamaye mu bihe byo Kwiyamamaza kw’Abakandida bahataniraga Umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byabaye hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga 2024.
Kuva Mu Karere ka Musanze ahatangiriye ibikorwa byo kwamamaza uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame; kugeza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho byasorejwe, indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ni yo yakomeje kuyobora.
Ibi byanatumye isubirwamo n’abahanzi bose bari muri ibi bikorwa, ndetse banayiririmbana ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza k’uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Icyo gihe Musengimana Beatha na we yari ahari, ndetse yongera no kugarara mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.
Ntawabura kuvuga ko Musengimana Beatha, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahindutse byumwihariko uburyo buri wese yashimaga inganzo ye y’indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame.
Ibyishimo byongeye kumutaha mu mutima ubwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemezaga kumwubakira inzu igezweho yo kubamo, mu rwego rwo kumushimira kuba yarabafashije mu kwamamaza umukandida wabo.
Musengimana ubu ari kuba muri iyi nzu nziza itagira uko isa, imbere n’inyuma, itatse amarangi n’amakaro, ndetse n’igipangu kiriho urugi rugezweho.
Musengimana avuga ku byishimo afite kubera iyi nzu ye yamaze gutaha, yavuze ko hari byinshi byo gushimira byose akesha indirimbo ye ariko ku isonga akesha imiyoborere y’uwo yayihimbiye.
Ati “Ariko kugeza ubu ikinini ndi kwishimira, ni inzu yuzuye, n’ubu sindiyumvisha ko ari njye uri gutaha muri iyi nzu.”
Uretse kandi iyi nzu, Musengimana azanorozwa inka, ndetse abana be bafashwe mu masomo, bazihyurirwe amashuri bahabwe n’ibikoresho.
Hon. Marie Rose Mureshyankwano uri mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi na bo bagize uruhare runini mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, akaba ari na we wamwakiriye mu Karere ka Muhanga ubwo yari agiye kugeza ijambo ku baturage bari baje kumwakira, yagarutse kuri uyu mubyeyi wahanze iyi ndirimbo, avuga ko ari nk’iyerekwa ryashibutse mu byiza abona Kagame yagejeje ku Banyarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Yari yiviriye mu muganda, hanyuma ibyiza biramurenga, yuzuye umwuka w’iterambere, arerekwa arahimba aratura aravuga ngo ‘Tuzamutora Kagame …naho ababunza amagambo byari byabananiye.”
Iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ igaruka ku byiza byagezweho mu gihe cy’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, birimo ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu ndetse n’imibereho myiza y’Abaturage.
RADIOTV10