• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari kumwe n’abana 10 baherutse kurohama muri Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, bakitaba Imana, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa umwaka umwe n’ihazabu ya 500 000Frw.

Ndababonye Jean Pierre yahamijwe icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, gisanzwe gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw, cyangwa kimwe muri ibi.

Mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize tariki 08 Kanama, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndababonye gufungwa imyaka ibiri no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasomye icyemezo cyarwo ku ya 15 Kanama 2023, rwahamije uregwa icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, rumukatira gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Urukiko rwashingiye ku buhamya bwagaragajwe n’Ubushinjacyaha, burimo ubwatanzwe na bamwe mu bana bari kumwe na ba nyakwigendera mu bwato barokotse iriya mpanuka yabaye tariki 17 Nyakanga 2023.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko uyu mugabo yajyanye mu bwato abana 13 nyamara bari bamubwiye ko butagomba kurenza abantu batatu ariko akinangira.

Hatanzwe ubuhamya ko ubu bwato bwageze mu mazi hagati bugatangira kwinjiramo amazi kuko bwari bwarapfumutse, bukanaremererwa ari na byo byatumye burohama, bugahitana bariya bana.

Uregwa we yisobanuraga avuga ko abana bagezemo hagati bagatangira gukinira mu bwato bigatuma buta umurongo ari na bwo bwarohamye. Iyi mvugo yababaje Ubushinjacyaha, bwahise busaba Urukiko kubitesha agaciro.

Gusa yabwiye Urukiko ko nta bushake na buto yari afite bwo gutuma aba bana babura ubuzima, anasaba imbabazi ku byabaye, avuga ko na we byamubabaje.

Urupfu rw’aba bana 10 rwababaje benshi, nyuma yo kurohama mu mazi y’umugezi wa Nyabarongo mu gice cyo mu Murenge wa Mushishiro, ubwo uyu mugabo yari abajyanye mu Karere ka Ngororero ngo bajye kumufasha gupakira amategura.

Abana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguriwe rimwe
Ndababonye yakatiwe gufungwa umwaka umwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Ubuze inda yica umugi: Ikipe yatewe umugongo n’abakinnyi bakomeye igiye gusinyisha utakekwaga

Next Post

Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera

Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.