Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwatutse Umunyamakuru kuko atamutumiye mu kiganiro yakatiwe amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in MU RWANDA
0
Uwatutse Umunyamakuru kuko atamutumiye mu kiganiro yakatiwe amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije icyaha cyo gutukana mu ruhame umuturage witwa Iraguha Prudence, yakoreye Umunyamakuru Scovia Mutesi amuziza kuba ataramutumiye mu kuganiro, rumuhanisha igifungo cy’amezi abiri asubitse no gutanga indishyi z’akababaro z’ibihumbi 20 Frw.

Umunyamakuru Scovia Mutesi yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo uyu Iraguha Prudence nyuma yo kumutukira ku mbuga nkoranyambaga ubwo atari yamutumiye mu kiganiro asanzwe akorera kuri Flash TV.

Urukiko rwasomye umwanzuro w’uru rubanza rwari rumaze iminsi ruburanishwa, rwahamije uyu Iraguha icyaha yarezwe cyo gutunkanira mu ruhame, rumuhanisha igifungo cy’amezi abiri asubitse mu mwaka umwe.

Urukiko kandi rwategetse ko Iraguha yishyura ibihumbi 500 Frw by’umunyamategeko wunganiye uwo yatutse ndetse n’igarama y’ibihumbi 10 Frw.

Byose hamwe harimo n’indishyi z’akababaro, Iraguha yaciwe ibihumbi 530 Frw.

Umunyamakuru Mutesi Scovia ubwo yajyanaga mu nkiko uyu muturage, yavuze ko yabikoze agamije guca ingeso mbi iri kwaduka yo gutukanira ku mbuga nkoranyamba.

Uyu Munyamakuru kandi yavuze ko uyu Iragura yajyanye mu nkiko, asanzwe atukana ku mbuga nkoranyambaga bityo ko ibi yabikoze kugira ngo abicikeho.

Iraguha Prudence wahamijwe icyaha cyo gutukana mu ruhame, yavugiye amagambo atari meza muri group ya WhatsApp nyuma y’uko Mutesi Scovia atamutumiye mu kiganiro kitwa Meet the Press gitambuka kuri Flash TV.

Na nyuma yo kumutuka ibitutsi binyuranye, uyu Iraguha yarengejeho amagambo na yo akomeye nk’aho yagize ati “Iyo mba hafi nari kukujwibura.” “Ugira uwo wisukaho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Putin azemera guca bugufi kubera ibihano yafatiwe?- Icyo Abusesenguzi bavuga

Next Post

Lisansi yiyongereyeho 103Frw, Mazutu izamukaho 158 kandi Leta yatanze nkunganire ya Miliyari 6

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Lisansi yiyongereyeho 103Frw, Mazutu izamukaho 158 kandi Leta yatanze nkunganire ya Miliyari 6

Lisansi yiyongereyeho 103Frw, Mazutu izamukaho 158 kandi Leta yatanze nkunganire ya Miliyari 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.