Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije icyaha cyo gutukana mu ruhame umuturage witwa Iraguha Prudence, yakoreye Umunyamakuru Scovia Mutesi amuziza kuba ataramutumiye mu kuganiro, rumuhanisha igifungo cy’amezi abiri asubitse no gutanga indishyi z’akababaro z’ibihumbi 20 Frw.
Umunyamakuru Scovia Mutesi yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo uyu Iraguha Prudence nyuma yo kumutukira ku mbuga nkoranyambaga ubwo atari yamutumiye mu kiganiro asanzwe akorera kuri Flash TV.
Urukiko rwasomye umwanzuro w’uru rubanza rwari rumaze iminsi ruburanishwa, rwahamije uyu Iraguha icyaha yarezwe cyo gutunkanira mu ruhame, rumuhanisha igifungo cy’amezi abiri asubitse mu mwaka umwe.
Urukiko kandi rwategetse ko Iraguha yishyura ibihumbi 500 Frw by’umunyamategeko wunganiye uwo yatutse ndetse n’igarama y’ibihumbi 10 Frw.
Byose hamwe harimo n’indishyi z’akababaro, Iraguha yaciwe ibihumbi 530 Frw.
Umunyamakuru Mutesi Scovia ubwo yajyanaga mu nkiko uyu muturage, yavuze ko yabikoze agamije guca ingeso mbi iri kwaduka yo gutukanira ku mbuga nkoranyamba.
Uyu Munyamakuru kandi yavuze ko uyu Iragura yajyanye mu nkiko, asanzwe atukana ku mbuga nkoranyambaga bityo ko ibi yabikoze kugira ngo abicikeho.
Iraguha Prudence wahamijwe icyaha cyo gutukana mu ruhame, yavugiye amagambo atari meza muri group ya WhatsApp nyuma y’uko Mutesi Scovia atamutumiye mu kiganiro kitwa Meet the Press gitambuka kuri Flash TV.
Na nyuma yo kumutuka ibitutsi binyuranye, uyu Iraguha yarengejeho amagambo na yo akomeye nk’aho yagize ati “Iyo mba hafi nari kukujwibura.” “Ugira uwo wisukaho.”
RADIOTV10