Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwayoboye ikipe ikunzwe mu Rwanda wagiye i Macca yatuye u Rwanda isengesho rikomeye

radiotv10by radiotv10
20/04/2023
in MU RWANDA
0
Uwayoboye ikipe ikunzwe mu Rwanda wagiye i Macca yatuye u Rwanda isengesho rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, usanzwe ari n’umuyoboke w’Idini ya Islam uherutse no kwitabira umutambagiro i Macca, yasengeye u Rwanda mu isengesho rikomeye avugamo ko amahanga yose azarwubaha.

Sadate uherutse kugaragaza ko muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu cy’abayoboke b’Idini ya Islam, yagiye i Macca mu mutambagiro mutagatifu, yavuze ko yasengeye umuryango we ndetse n’Igihugu cye.

Uyu mwiherero yatangiye tariki 10 Mata 2023, yavuze ko yawukoreye mu mijyi mitagatifu ya Madina na Makka, ugasozwa n’umutambagiro mutagatifu wa Umrah.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, Munyakazi Sadate yagaragaje isengesho yatuye Igihugu cye, agisabira imigisha no gukomeza kugana ku byiza.

Muri iri sengesho, Munyakazi Sadate atangira avuga ko ubwiza bw’Imana buzigaragaza ku Rwanda, ndetse rugakomeza gutemba amata n’imigisha, bikanasendera ku barutuye.

Akomeza agira ati “Imbabazi n’Impuhwe zihebuje z’Imana zizaba ku baturage b’u Rwanda n’abazabakomakaho bose, umuhamagaro uzakwira hose bati koko cya Gihugu n’icy’abizerwa b’abanyakuri, Ubwiza bwacyo buzakwira amahanga kandi Ijwi ryacyo rizakwira hose, Amahanga yose azubaha Igihugu cyanjye, Imigambi yo kukirimbura izahinduka umuyonga, Ubwiza bwacyo buzagera ku Kiyaga kiza cyane, Ubutunzi bwacyo buzava mu misozi itoshye, Abana barwo bazarwitangira cyane kandi bazambara imidende n’impeta z’ubutwari.”

Agasoza agira ati “Hahirwa abazabona ubwiza bw’u Rwanda, Dukingurire Imitima yacu ibyiza kugira ngo Imana izatugeze mu Rwanda rw’isezerano, Dutandukane n’ishyari, urwango n’inabi, Tube Abanyakuri babizerwa.”

Munyakazi Sadate uri mu bakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, byumwihariko urwa Twitter, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko akunda Igihugu cye cyane, ndetse akabigaragariza mu kuba akunze kugaya abaruvuga nabi, rimwe na rimwe akabasubiza, abereka ko bayobye.

Munyakazi Sadate aherutse mu mutambagiro mutagatifu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Kigali: Aba mbere batawe muri yombi ku by’umudugudu urimo inzu zisondetse bamenyekanye

Next Post

General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.