Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwayoboye isinywa ry’inyandiko hagati y’u Rwanda na DRCongo yahawe inshingano nshya muri America yandika amateka

radiotv10by radiotv10
02/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yahaye inshingano nshya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio zo kumubera Umujyanama mu by’umutekano, inshingano azabangikanya zombi, ibintu byaherukaga mu myaka 50 ishize.

Marco Rubio wahawe izi nshingano by’agatetanyo, ni we uherutse kuyobora isinywa ry’inyandiko y’amahame azagenda ibigomba kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa cyabaye tariki 25 Mata, aho yari kumwe na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.

Izi nshingano nshya, Marco Rubio yazihawe na Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025, nyuma yo kwirukana Mike Waltz wajyanye n’uwari umwungirije Alex Wong.

Amakuru avuga ko Mike Waltz na Alex Wong, bavuye muri izi nshingano, bashyizweho igitutu kubera gutakarizwa icyezere ku miyoborere yabo.

Mike Waltz yari amaze iminsi ari ku gitutu kidasanzwe kuva hasinywa amasezerano atavugwaho rumwe, ndetse n’amakuru y’ibanga yaba yaraganirije umunyamakuru ku bijyanye n’igitero cya Leta Zunze Ubumwe za America muri Yemen.

Marco Rubio wamusimbuye by’agateganyo, asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, aho agiye kubangikanya izi nshingano zombi, ibintu byaherukaga gukorwa na Henry Kissinger wigeze kuba Umujyanama mu by’umutekano ndetse n’Umunyamabanga wa Leta icyarimwe mu 1973.

Marco Rubio wigeze guhatana na Donald Trump mu matora y’ibanze ry’Aba- Republican ya 2016, abaye umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Perezida Trump.

Rubio yari aherutse kuyobora isinywa ry’inyandiko hagati y’u Rwanda na DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 13 =

Previous Post

Volleyball: Amakipe aherutse guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika agiye guhurira mikino y’ishiraniro

Next Post

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa

Related Posts

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.