Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yahaye inshingano nshya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio zo kumubera Umujyanama mu by’umutekano, inshingano azabangikanya zombi, ibintu byaherukaga mu myaka 50 ishize.
Marco Rubio wahawe izi nshingano by’agatetanyo, ni we uherutse kuyobora isinywa ry’inyandiko y’amahame azagenda ibigomba kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa cyabaye tariki 25 Mata, aho yari kumwe na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.
Izi nshingano nshya, Marco Rubio yazihawe na Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025, nyuma yo kwirukana Mike Waltz wajyanye n’uwari umwungirije Alex Wong.
Amakuru avuga ko Mike Waltz na Alex Wong, bavuye muri izi nshingano, bashyizweho igitutu kubera gutakarizwa icyezere ku miyoborere yabo.
Mike Waltz yari amaze iminsi ari ku gitutu kidasanzwe kuva hasinywa amasezerano atavugwaho rumwe, ndetse n’amakuru y’ibanga yaba yaraganirije umunyamakuru ku bijyanye n’igitero cya Leta Zunze Ubumwe za America muri Yemen.
Marco Rubio wamusimbuye by’agateganyo, asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, aho agiye kubangikanya izi nshingano zombi, ibintu byaherukaga gukorwa na Henry Kissinger wigeze kuba Umujyanama mu by’umutekano ndetse n’Umunyamabanga wa Leta icyarimwe mu 1973.
Marco Rubio wigeze guhatana na Donald Trump mu matora y’ibanze ry’Aba- Republican ya 2016, abaye umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Perezida Trump.

RADIOTV10