• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in AMAHANGA
0
Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo muri Uganda yahamijwe ibyaha byo kwica abantu batandatu barimo abakobwa batanu yishe abanje kubatereta abizeza urukundo bakanaryamana, yakatiwe gufungwa imyaka 105.

Uyu musore witwa Musa Musasizi, yahimijwe ibyaha by’ubwicanyi bw’agashinyaguro n’Urukiko Rwisumbuye rwo muri Kampala muri Uganda.

Uretse kwica abo bantu urupfu rw’agashinyaguro, uyu musore yanatwikaga imirambo yabo nyuma yo kubivugana, kugira ngo asibanganye ibimenyetso.
Uyu musore wemereye Urukiko ko koko aba bakobwa yabishe, yemeye ko yabanzaga agakundana na bo, akanabereka urukundo rudasanzwe, bamusura akabasambanya yarangiza agahita abica, ubundi imirambo yabo akayitwika.

Umunyamategeko wunganiraga uyu musore, yari yasabye Abacamanza kumugira impuhwe bagaca inkoni izamba bakamuha igihano cyoroheje, dore ko yavugaga ko umukiliya we yakuriye ku muhanda akaba mu buzima bubi ari byo byamuteye kugira umutima nk’uw’inyamaswa.

Urukiko rwo rwatangaje ko gukatira uyu musore igihano kirerekire cyo gufungwa imyaka 105, byakozwe mu rwego rwo kurinda abagore n’abakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo n’undi uteganya kumera nk’uyu musore, bimubere urugero.

Uyu musore witwa Musa, akatiwe n’Urukiko ahamijwe ibyaha bijya gusa n’ibikekwa ku Munyarwanda Kazungu Denis w’imyaka 34 watawe muri yombi muri Nzeri uyu mwaka, akekwaho kwica abantu 14 biganjemo abakobwa yajyanaga iwe ababeshya ko abakunda, akabasambanya ubundi akabivugana.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 20 =

Previous Post

Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

Next Post

Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.