Dr Christopher Kayumba wabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, uherutse kugirwa umwere ku byaha birimo gukoresha umukozi we wo mu rugo imibonano mpuzabitsina ku gahato, yagarutse kuburana ubujujirire bw’Ubushinjacyaha.
Dr Kayumba yitabye Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, aho yageze mu cyumba ry’Urukiko mu gitondo ari kumwe n’Umunyamategeko umwunganira.
Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha baburana mu rubanza aregwamo, rujuririye uru Rukiko Rukuru, ku cyemezo cyamugize umwere cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Dr Christopher Kayumba, uretse icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi wo mu rugo, anashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, bikekwa ko yakoreye uwahoze ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Itangazamakuru.
Kayumba yanagarutsweho cyane, ubwo uyu yigishaga witwa Fiona Ntarindwa Muthoni yandikaga ubutumwa burebure kuri X [Twitter] avuga iby’inkuru y’uko uyu mugabo yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina.
Dr Christopher Kayumba yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, yigeze gutangaza ko yinjiye muri Politiki, ndetse ko agiye gushinga ishyaka ngo rizahatana mu matora ataha.
Yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, avuga ko ari ibihimbano, ngo bigamije kumuca intege mu rugendo rwe rwa politiki.
Icyemezo kimugira umwere, cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 22 Gashyantare 2023, rwavuze ko ibyaha aregwa, nta na kimwe kimuhama, rugahita runategeka ko arekurwa.
RADIOTV10