Augustin Nyabutsitsi wabaye umwarimu wa Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, bari baranahuye muri 2016, yitabye Imana ku myaka 79 azize uburwayi.
Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.
Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari yarahawe inzu n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Nyabutsitsi yigishije Perezida Paul Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa Karindwi hagati y’ 1967 n’ 1968 mu ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda aho bombi babaga nk’impunzi.
Uyu musaza watabarutse, mu kiganiro yari yagiranye na The New Times muri 2017, yavuze ko ubwo yigishaga Perezida Kagame, yari umuhanga utangaje wahoranaga amatsiko yo kumenya no kunguka ubumenyi.
Icyo gihe yari yagize ati “Kagame yari umwana nk’abandi ariko yari afite ubwenge bwihariye. Isomo yakundaga kurusha andi ni imibare n’icyongereza. Yari umuntu ugira amatsiko, agakunda kubaza ibibazo cyane kugeza ubwo yumvaga ahawe igisubizo kimunyuze.”
Muri 2016, Perezida Kagame yari yarahuye na nyakwegendera Nyabutsitsi nyuma y’imyaka myinshi yifuza ko bongera kubonana.
Umukuru w’u Rwanda na we yahuye n’uyu wamwigishije mu mashuri abanza, nyuma yo kubyifuza agaha inshingano Prof Nshuti Manasseh ko bazabonana, baza guhura tariki 25 Mutarama 2016.
Aganira na The New Times, Nyabutsitsi yagize ati “Ubwo twahuraga, ntacyo nigeze musaba, gusa natunguwe no kuba azi buri kimwe kuri njye. Yambwiye ko yumvise ko mba mu nzu nkodesha, aza gusaba Prof Nshuti kunshakira inzu nziza. Iyi ni yo ubona aka kanya.”
Nyakwigendera icyo gihe yaboneyeho gushimira umukuru w’u Rwanda ku bw’iyi nzu nziza yari yamuguriye, avuga ko atigeze atekereza ko yatunga inzu nk’iyo.
RADIOTV10