Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uzajya agura ibicuruzwa ntiyake EBM akabifatanwa azajya abyakwa bitezwe cyamunara

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Uzajya agura ibicuruzwa ntiyake EBM akabifatanwa azajya abyakwa bitezwe cyamunara
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, RRA cyahagurukiye kurandura umuco wo kudatanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga za EBM, gishyiraho ingamba zirimo kuba umuguzi uzajya afatwa adafite iyi nyemezabwishyu yaguriyego ibicuruzwa afite, azajya abyamburwa bigatezwa cyamunara.

Bikubiye mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, Rwanda Revenue Authority, ritangira rivuga ko “hari abacuruzi binangiye bakaba bakomeje kudatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa abahitishamo umuguzi kuyimuha cyangwa kutayimuha.”

RRA ikomeza ivuga ko uwo muco ugomba kuranduka bityo ko “Umuguzi wese udafite inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho ibicuruzwa afite, ibyo bicuruzwa bizajya bitafatwa bitezwe cyamunara.”

Iki kigo kandi cyamenyesheje abacuruzi ko uzafatwa atatanze inyemezabuguzi ya EBM, azacibwa ibihano, ubundi hanakorwe ubugenzuzi bw’ububiko bw’ibicuruzwa, bityo ibyo atatangiye inyemezabuguzi abicirwe umusoro kuri byose.

RRA ikomeza ivuga ko uwo mucuruzi kandi “Azakurikiranwa mu butabera ku cyaha cyo kunyereza umusoro abigambiriye, ndetse ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).”

Iri tangazo ryasohotse mu cyumweru twaraye dusoje, rimenyesha abantu bose bakorewe inyandiko mvugo imenyesha icyaha cyo gucuruza udatanga inyemezabuguzi ya EBM cyangwa agatanga itubya umusoro, bakaba baranatangajwe mu binyamakuru, basabwa kwishyura amande baciwe bitarenze uyu munsi ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, batabyubahiriza bagafungirwa ubucuruzi nk’abacuruje mu buryo butubahirije amategeko.

Iri tangazo risohotse nyuma y’icyumweru kimwe mu Rwanda habaye umunsi mukuru wo gushimira abasora, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022.

Minisitiri Ngirente yagarutse ku bacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi za EBM, ati “Tuze kuva hano twemeranyijwe gusiba mu Gihugu cyacu imvugo ivuga ngo ‘ese ushaka nguhe EBM cyangwa ntayo ushaka?’ Iyo mvugo ndagirango tuve aha twemeranyijwe ko icitse burundu mu Rwanda. EBM umukoro uhoraho.”

Dr Ngirente kandi yavuze ko ibi bireba n’abaguzi ko na bo bagomba kujya baka inyemezabuguzi za EBM kandi n’abacuruzi batazibahaye bakatura bakababwira ko bakoze icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 9 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye arifuza ko Abarundi batangira gutura mu mataje ahandi hagahingwa

Next Post

Abasifuzi bari mu gikombe cy’Isi Hamenyekanye akayabo k’amafaranga bazakurayo

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

Abasifuzi bari mu gikombe cy’Isi Hamenyekanye akayabo k’amafaranga bazakurayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.