Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

VIDEO: Putin yagiye gutanga kandidatire asabwa kubanza kwerekana irangamuntu

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
VIDEO: Putin yagiye gutanga kandidatire asabwa kubanza kwerekana irangamuntu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin uherutse gutangaza ko aziyamamariza kongera kuyobora iki Gihugu, yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, nk’uko tubikesha igitangazamakuru RT gifite icyicaro mu Burusiya.

Mu mashusho yagaragajwe n’iki gitangazamakuru, ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko kazwi nka Classeur, aherekejwe n’umwe mu bayobozi mu ishyaka rye.

Ubwo bari bageze mu cyumba bagomba kwakirirwamo, bakiriwe n’abayobozi babiri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, babereka ibyicaro bicaramo.

Vladimir Putin has submitted documents to the Central Election Commission, becoming an official candidate in the upcoming presidential elections next March.https://t.co/GLcE4fIo6T pic.twitter.com/Bf6oFrrC9C

— RT (@RT_com) December 18, 2023

Mu magambo macye y’Ikirusiya, umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, yamuhaye ikaze, ubundi amusaba kubanza kumushyikiriza irangamuntu ye, undi ahita akora mu mufuka w’ikoti, arayimuhereza, ubundi amushyikiriza n’inyandiko irimo kandidatire ye.

Aba bayobozi babiri ba Komisiyo, babanje gusuzuma iyi nyandiko, bayinyuzamo amaso, ubundi barayakira, banamuha inyandiko asinyamo ko kandidatire ye ayitanze.

Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, azaba hagati ya tariki 15 na 17 Werurwe umwaka utaha, aho azaba abaye ku nshuro ya munani mu mateka y’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + four =

Previous Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 700 barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali 21

Next Post

Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.