Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho abasirikare b’u Rwanda bagaragaza ubumenyi budasanzwe mu rugamba, banahabwa amabwiriza yo kurasa umwanzi ‘nta kumubabarira’.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, aherutse kugirana n’Abasirikare, Abapolisi n’Abacungagereza barenga 6 000 i Gabiro, yibukije Ingabo z’u Rwanda, ko zigomba kugira ubumenyi buhagije buzifasha guhangana n’umwanzi.
Byumwihariko, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye Abasirikare kugira ubumenyi mu kurasa, kuko uretse kuba bifasha guhashya umwanzi, binafasha Igihugu gukoresha neza amikoro macye gifite kuko n’amasasu asigaye ahenze ku buryo hari igisasasu gisigaye kigura ari hagati ya 3 000 USD na 5 000 USD.
Perezida Kagame yagize ati “Kurasa uwakuzanyeho intambara, ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu, aho ntabwo uba warwanye. Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye.”
Ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bice binyuranye, uretse kuba zivugwa imyato ku myitwarire iboneye, zinavugwaho ubuhanga budasanzwe mu guhangana n’umwanzi mu rugamba rwo kumuhashya.
Amashusho yashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ibikorwa bya gisirikare abasirikare b’u Rwanda bahuriyeho n’aba Mozambique mu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, agaragaza abasirikare ba DRF bari kurwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Muri aya mashusho, bigaragara ko abasirikare babanza guhabwa amabwiriza n’Umugaba Mukuru wabo, aho agaragaramo Lt Gen Innocent Kabandana wigeze kuyobora izi ngabo, aha ikaze abasirikare mu rugamba bari bagiye kwinjiramo.
Muri aya mashusho, Lt Gen Kabandana agira ati “Icyo tuzakora ni ikintu cyoroshye, ni ugufasha iki Gihugu kuzana ituze n’amahoro turwanyije ibyihebe biri mu gace ka Cabo Delgado.”
Brig Gen Pascal Muhizi na we wigeze kuyobora izi ngabo ziri muri Cabo Delgado, na we agaragara muri aya mashusho, aha amabwiriza abasirikare b’u Rwanda.
We abaha ubutumwa agira ati “Icyo tuzi adui (umwanzi) turamurusha ukuri, kandi turamurusha imyitozo. Nimureke rero dukore akazi kacu neza, tumukubite kandi ntimukangwe […] arashaka kuraswa nta mbabazi kuko na we nagufata arakwica…”
Muri aya mashusho, abasirikare b’u Rwanda bagaragaramo bari mu mashyamba barasa urufaya rw’amasasu, ndetse bakoresha ibimodoka by’intambara bizwi nk’ibifaru, mu gihe abandi baba bari kurasira mu mazi, ndetse abandi bakoresha indege za kajugujugu z’urugamba barasa umwanzi.
RADIOTV10