Mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) yo gushaka ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona ya 2024-2025 muri Volleyball, mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya APR WVC irahura na Police WV nyuma yuko ziherutse guhagararara u Rwanda mu mikino nyafurika.
Iyi mikino itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025, ni yo izatanga ikipe izegukana igikombe cya shampiyona ya Volleyball mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Nyuma yuko ikipe ya APR Volleyball Club mu bagore icyuye umwanya wa munani naho Police Volleyball Club igacyura uwa cyenda mu mikino Nyfurika yaberaga muri Nigeria, zigiye kongera guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
RRA VC na Kepler WVC zizahanganira umwanya wa gatatu, mu gihe Police WVC na APR WVC zizishakamo izatwara igikombe uyu mwaka.
Biteganyijwe ko imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera aho ikipe izabasha kubona itsinzi ebyiri mu mikino itatu iteganyijwe, izegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Aime Augustin
RADIOTV10