Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore mu gihe u Rwanda rugomba gutangira imyiteguro yimbitse muri gahunda yo kwakira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Kigali Arena kuva tariki 5-15 Nzeri 2021.
Paulo De Tarso Milagres yabaye mu Rwanda nk’umutoza mukuru mu myaka icumi ishize (2010-2011) mbere y’uko asimburwa na Paul Bitok umunya-Kenya watoje u Rwanda imyaka icumi mbere yo kujya muri Kenya gutoza igihugu cye.
Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Abagabo/abagore)
Nyuma yo kumenya ko Paulo De Tarso Milagres agizwe umutoza mukuru, Paul Bitok yahise amugenera ubutumwa anamwibutsa ko bazaba bahanganye mu marushanwa ari imbere.
Mu butumwa bwa Paul Bitok yagize ati “Amahirwe masa umutoza wanjye w’ianararibonye ku kazi gashya wahawe aho uzakorana na Dominique (Ntawangundi) na Fidele (Nyirimana). Nakwigiyeho byinshi mu myaka 12 ishize kandi nizeye ntashidikanya ko uzafasha u Rwanda kuba igihugu gikomeye muri Volleyball ya Afurika”
Paul Bitok akomeza avuga ati “Tuzaba turi kumwe mu irushanwa aho nzaba ndi kumwe n’ikipe ya Kenya kandi tuzasangira ubunararibonye muri iryo rushanwa. Nkwifurije amahirwe ndetse n’igihugu cyanjye cya kabiri muri Volleyball (Rwanda), niteguye kukugira inama ku n’inyunganizi uzankeneraho”
Paul Bitok watoje u Rwanda imyaka 10 yishimiye ko Paulo De Tarso Milagres yagizwe umutoza mukuru w’u Rwanda
Paulo De Tarso Milagres azaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore mu Rwanda. Mu ikipe y’abagabo azaba yungirijwe na Nyirimana Fidel umutoza mukuru wa UTB VC ndetse na Ntawangundi Dominique.
Mu ikipe y’abagore, Paulo De Tarso Milagres azaba yungirijwe na Ndayikengurukiye Jean Luc ndetse na Mudahinyuka Christophe.
Si ubwa mbere Paulo De Tarso Milagres atoje u Rwanda kuko yari ahari mu 2010
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Kanama 2021 nibwo aba batoza bashyira hanze urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira imyiteguro yaba mu ikipe y’abagabo n’abagore nk’uko itangazo ry’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ribivuga.
Abazaba bagize intebe ya tekinike mu ikipe y’abagore
Abagize intebe ya tekinike mu ikipe y’abagabo