Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO IBYAMAMARE

Volleyball: Uwakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka 12 yakorewe igikorwa cyamukoze ku mutima

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in IBYAMAMARE, SIPORO
0
Volleyball: Uwakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka 12 yakorewe igikorwa cyamukoze ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Dusabimana Vincent wari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’Igihugu ya Volleyball, akaba aherutse gusezera, yahawe ishimwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, ashima uburyo bamuzirikanye.

Dusabimana Vincent usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe abakozi kuri RADIOTV10, ni umwe mu bakinnyi ba Volleyball bafite ibigwi mu Rwanda.

Uretse kuba yaranyuze mu makipe anyuranye yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ni umwe mu bafashije Ikipe y’Igihugu ya Volleyball kwitwara neza mu marushanwa yitabiriye.

Muri Nzeri 2021 ubwo ikipe y’Igihugu ya Volleyball yari isoje Igikombe cya Afurika yanitwayemo neza kuko yasoje iri ku mwanya wa gatandatu, Dusabimana Vincent bakunze kwita Gasongo, yahise asezera mu ikipe y’Igihugu.

Icyo gihe yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu ikipe ye ya REG VC, anakinamo ubu ikaba yanegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023.

Ishyirahamwe rya Volleball mu Rwanda, ryaboneyeho gushimira Dusabimana Vincent ku musanzu we yatanze mu myaka 12 akinira ikipe y’Igihugu, rimushyikiriza imyenda yose yakinanye ndetse n’ishimwe.

Dusabimana Vincent wakiniye ikipe y’Igihugu kuva muri 2009 kugera muri 2021, avuga ko na we yumvaga bimuteye ishema ku buryo yumvaga nta mukino n’umwe yasiba mu gihe cyose yabaga yahamagawe.

Yatanze urugero rwo kuba ubwo yakoraga ubukwe muri 2015, “bwabaye ku wa Gatandatu buracya ku Cyumweru njyana n’ikipe y’Igihugu mu Misiri, harimo imvune nyinshi, hakabamo n’ishyaka ryinshi.”

Avuga ko kuba ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryamuzirikanye rikamushimira ku mugaragaro, na we yumvise bimushimishije akumva ko imbaraga n’ubwitange byamurangaga byahawe agaciro.

Ati “Iyo usezeye ukabona baguhaye umwambaro wakinanye, federasiyo ikabishyira ku mugaragaro, ni ikintu gishimishije. Byanshimishije cyane kuko uhita ubona ko ibyo wakoze byose hari abantu babiha agaciro.”

Dusabimana agira inama abakiri bato bakina uyu mukino wa Volleyball ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari cyo cyamufashije kumara iyi myaka yose akinira ikipe y’Igihugu ndetse no kuba agikina uyu mukino wa Volleyball.

Dusabimana yashyikirijwe imyambaro yose yakinanye

Yahawe n’ishimwe ry’urwibutso
Yashimiye ubuyobozi bwa Federasiyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − four =

Previous Post

Ibitutsi birimo ibikojeje isoni byatutswe Mukansanga byatumye haba inama y’igitaraganya

Next Post

Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.