VOLLLEYBALL: Mutabazi Yves yongeye kwerekana ko adashidikanwaho mbere yo gucakirana na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutabazi Yves umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi wo  guhanga amaso mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera mu Rwanda ubwo yafashaga u Rwanda gutsinda Burkina Faso amaseti 3-0 (25-14,25-20,25-16).

Muri uyu mukino, Mutabazi Yves yatsinze amanota 20 arimo amanota atandatu yavuye muri serivisi n’andi 14 yavuye mu gukora ubwugarizi buganisha ku mucyeba (blocks).

Izindi Nkuru

Mutabazi waherukaga kuba umukinnyi w’umukino ubwo u Rwanda rwatsindaga u Burundi (3-0), yongeye kuba umukinnyi w’umukino wahuje u Rwanda na Burkina Faso nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kibuga.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Uganda, Burundi & Burkina Faso. U Rwanda na Uganda nibyo bihugu byamaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza muri iri tsinda ariko ibi bihugu bikaba bigomba kwihurira kuri uyu wa gatanu kugira ngo haboneke igihugu kizamuka kiyoboye itsinda.

Muri rusange ibihugu bitandatu bimaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza ni; Rwanda na Uganda (A), Tunisia (B), Cameron & DR Congo (C) na Moroccco. Kuri ubu hasigaye ibihugu bibiri.

Image

Mutabazi Yves akomeje kwerekana ko ashoboye umukino wa Volleyball mpuzamahanga

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru