Sunday, January 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in Uncategorized
0
Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko amajyane abantu bakunze gukoresha mu guteka icyayi agasigaramo uduce, atari meza ku buzima bw’umuntu kuko ashobora no gutera ingaruka mu bijyanye n’inzira y’igogora.

Benshi mu bakunze kunywa icyayi cyaba icya mukaru ndetse n’icy’amata, bashyiramo amajyane aba afite udukatsi ku buryo hari udusigara mu cyayi kinyobwa.

Moses Ndayisenga usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imirire, avuga ko turiya dukatsi dusigara mu cyayi atari twiza ku buzima bw’umuntu.

Yagize ati “Turiya duce duto dusigara mu gikombe iyo umuntu atunyoye turagenda tugafunga inzira y’igogora bikaba byamutera uburwayi butandukanye.”

Iyi nzobere igira inama abasanzwe banywa icyayi kirimo amajyane nk’ariya kubireka cyangwa bagakoresha amajyane adasiga udukatsi mu cyayi.

Abakunze kunywa icyayi kandi na bo bavuga ko hari amajyane bayungurura ntayungururike ahubwo yose akisigarira mu cyayi ariko bakayanywa kubera amaburakindi.

Umwe mu bavugishihe RadioTV10, yagize ati “Urayungurura ariko akanga akajya mu gukombe, ugasanga n’ubundi uri buyanywe byanze bikunze. Nta kundi twabigenza nyine dupfa kunywa.”

Aba baturage na bo baterwa impungenge n’ubwoko bw’aya majyane, bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi bw’amajyane ari ku isoko.

Undi yagize ati “Hakwiye gukorwa ubugenzuzi hakarebwa amajyani ari ku isoko, kandi bakatubwira niba ariya asigara mu gikombe tuyanyweye ntakibazo byaduteza.”

Ubusanzwe abantu bagirwaga inama yo kwirinda kunywa ibinyobwa birimo amajyane menshi kuko bigira ingaruka ku buzima bikaba byanageza no kukurwara indwara z’impyiko, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + six =

Previous Post

Burera: Abanyeshuri batatu bari bagiye mu mupira bibese bagenzi babo bajya koga bararohama

Next Post

DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.