Thursday, May 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in Uncategorized
0
Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko amajyane abantu bakunze gukoresha mu guteka icyayi agasigaramo uduce, atari meza ku buzima bw’umuntu kuko ashobora no gutera ingaruka mu bijyanye n’inzira y’igogora.

Benshi mu bakunze kunywa icyayi cyaba icya mukaru ndetse n’icy’amata, bashyiramo amajyane aba afite udukatsi ku buryo hari udusigara mu cyayi kinyobwa.

Moses Ndayisenga usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imirire, avuga ko turiya dukatsi dusigara mu cyayi atari twiza ku buzima bw’umuntu.

Yagize ati “Turiya duce duto dusigara mu gikombe iyo umuntu atunyoye turagenda tugafunga inzira y’igogora bikaba byamutera uburwayi butandukanye.”

Iyi nzobere igira inama abasanzwe banywa icyayi kirimo amajyane nk’ariya kubireka cyangwa bagakoresha amajyane adasiga udukatsi mu cyayi.

Abakunze kunywa icyayi kandi na bo bavuga ko hari amajyane bayungurura ntayungururike ahubwo yose akisigarira mu cyayi ariko bakayanywa kubera amaburakindi.

Umwe mu bavugishihe RadioTV10, yagize ati “Urayungurura ariko akanga akajya mu gukombe, ugasanga n’ubundi uri buyanywe byanze bikunze. Nta kundi twabigenza nyine dupfa kunywa.”

Aba baturage na bo baterwa impungenge n’ubwoko bw’aya majyane, bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi bw’amajyane ari ku isoko.

Undi yagize ati “Hakwiye gukorwa ubugenzuzi hakarebwa amajyani ari ku isoko, kandi bakatubwira niba ariya asigara mu gikombe tuyanyweye ntakibazo byaduteza.”

Ubusanzwe abantu bagirwaga inama yo kwirinda kunywa ibinyobwa birimo amajyane menshi kuko bigira ingaruka ku buzima bikaba byanageza no kukurwara indwara z’impyiko, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + one =

Previous Post

Burera: Abanyeshuri batatu bari bagiye mu mupira bibese bagenzi babo bajya koga bararohama

Next Post

DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

IZIHERUKA

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba
MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

21/05/2026
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

21/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

DRCongo: Inkambi yagabwemo igitero kigahitana abantu 29 yagabwemo ikindi cyaguyemo 22

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.