Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

radiotv10by radiotv10
25/08/2021
in SIPORO
0
William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri ubwo hatangizwaga ku mugaragaro irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball (AfroBasket2021), ikipe y’u Rwanda yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 82-68(25-15,19-19,14-21,25-13), umukino William Robeyns yatsinzemo amanota 23 muri uyu mukino.

Muri uyu mukino, William Robeyns yafashije u Rwanda atsinda amanota 23, rebounds 3, imipira ibiri ibyara amanota, yabohoje imipira ine (steals). Impuzandengo y’musaruro wa Robeyns wabaye +24 mu minota 33’32” mu gihe Maxi Munanga Shamba wa DR Congo yagize +20. Shama yatsinze amanota 22, rebounds 3, assists 7 aniba imipira ine ayikura ku bakinnyi b’u Rwanda.

William Robeyns #17 yafashije u Rwanda atsinda amanota 23

Muri uyu mukino, Kenny Gasana ari mu bakinnyi b’u Rwanda bafashije mu kuzamura amanota kuko yakinnye iminota 28’06” abasha gutsinda amanota 13 anagira umusaruro rusange uri ku kigero cya +21.

Mu minota 9’09” yamaze mu kibuga, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatsinze amanota atandatu anagira umusaruro wa +6 akaba umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda kuganza DR Congo mu kwihutisha umukino.

Dieudonne Ndayisaba Ndizeye wabaye MVP wa shampiyona y’u Rwanda ya 2019 yakinnye iminota 14’06” atsinda amanota 12 anagira efficiency ya +11.

Kenny Gasana (12) azamukana umupira mu bakinnyi ba DR Congo

Ku ruhande rwa DR Congo, Maxi Munanga Shamba yatsinze amanota 22 ariko afashwa kuzamura amanota na Henry Pwono wakinnye iminota 34’39” atsinda amanota 12.

Jordan Sakho yakinnye 18’56” atsinda amanota 12 mu minota 33’49”, Patrick Kazumba Mwamba atsinda 10.

Umukino u Rwanda rwatsinzemo DR Congo warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame biba inshuro ya gatatu ikipe y’u Rwanda itsinda DR Congo kuko byabaye mu 2007 na 2013.

Undi mukino wakinwe muri iri tsinda rya mbere (A), ikipe ya Cape Verde yatsinze Angola amanota 77-71.

Gahunda y’imikino y’uyu wa gatatu:

10:00’: Nigeria vs Mali

13:00’: Cameron vs South Sudan

16:00’: Senegal vs Uganda

19:00’: Cote d’Ivoire vs Kenya

Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na DR Congo

Sangwe Armel (7) ashaka inzira yamukiza abasore ba DR Congo

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) yatsinze amanota atandatu

Gasana Kenneth (12) umukinnyi ufasha cyane u Rwanda

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne (9) mu kirere ashaka umupira

Umukino w’u Rwanda na DR Congo uba ari amateka y’ibihugu bituranyi

Prince Ibey Chinenye w’u Rwanda hagati y’abakinnyi ba DR Congo

Mpoyo Axel (11) azamukana umupira w’u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda

Ikipe ya DR Congo

Ikipe ya Cape Verde yatsinze Angola amanota 77-71

Angola igihugu kibitse ibikombe byinshi muri Afurika (11) yatangiye nabi

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

Next Post

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri bavuye muri Afghanistan

Related Posts

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri bavuye muri Afghanistan

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri bavuye muri Afghanistan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.