Kuwa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021:
Kenya 66-48 South Sudan
Rwanda 59-71 Egypt
Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore bakina umukino wa Basketball yatsinzwe na Misiri amanota 71-59 (16-24,13-15,20-10,22-10), umukino waberaga muri Kigali Arena ukanitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wakiriwe na Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na Misiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’abagore kizabera muri Cameron
Ni umukino u Rwanda rwakinaga rubizi ko kuwutsinda bikomeza kurugumisha ku mwanya wa mbere kuko kuwa mbere bari batsinze Kenya amanota 77-45 mu mukino ufungura irushanwa ku mugaragaro.
Mu ntangiriro z’umukino, u Rwanda rwagaragaje ko ruhagaze neza kuko agace ka mbere karangiye abakobwa b’i Kigali batsinze amanota 24-16. Muri aya manota, Tierra Monay Henderson kapiteni w’u Rwanda yatsinzemo amanota 10.
Tierra Monay Henderson (#9) kapiteni w’u Rwanda azamukana umupira imbere ya Meral Abdelgawady (#4)
Agace ka kabiri k’umukino kasize u Rwanda rukiri imbere n’amanota 39-29 kuko bakabonyemo amanota 15 kuri 13 ya Misiri.
Abakinnyi b’u Rwanda barimo; Ineza Sifa Joyeuse, Urwibutso Nicole, Bella Murekatete na Tierra Monay Henderson bafashije u Rwanda kuzamura amanota.
Umukino wahinduye icyerecyezo mu gace ka gatatu kuko nibwo Misiri yigaranzuye u Rwanda batangira kuyobora kuko bagatsinzemo amanota 20-10. Bityo agace karangira Misiri iri imbere n’amanota 54-51.
Abakinnyi ba Misiri barimo; Hagar Amer (kapiteni), Meral Abdelgawad na Soraya Degheidy bagize uruhare mu gutuma Misiri izamura amanota imbere y’u Rwanda.
Agace ka nyuma n’ubundi karangiye Misiri iri imbere kuko abakinnyi b’u Rwanda wabonaga nta bindi bisubizo bafite mu kuzamura amanota kuko mu minota ya nyuma abakinnyi nka Butera Hope na Ineza Sifa Joyeuse batakoreshejwe mu gice abarimo Nicole Urwibutso watsinze amanota 10 mu mukino yari mu bakinnyi bakomeje kwitabazwa n’ubwo ikijyanye no kugarira wabonaga kumugora.
Muri uyu mukino w’umunsi wa kabiri mu irushanwa, Meral Abdelgawad (#4) wa Misiri yatsinze amanota menshi (23) mu minota 34’46” yamaze mu kibuga.
Kapiteni wa Misiri, Amer Hagar (#14) yatsinzemo amanota 22 mu minota 35’10’’ yamaze mu kibuga anakora rebounds 13 n’imipira ibiri yabyaye amanota.
Hagar Amer kapiteni wa Misiri (#14) yatsinze amanota 22 mu mukino yahuyemo n’u Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda, kapiteni Tierra Monay Henderson niwe watsinze amanota menshi (17) mu minota 40 (umukino wose yawukinnye), rebounds 10, atanga imipira itanu (5) yabyaye amanota (assists). Niwe mukinnyi witwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda kuko yagize impuzandengo y’umusaruro ya +17 mu gihe Hagar Amer wa Misiri yagize +29 anaba umukinnyi w’umukino (Best Performer).
Nicole Urwibutso yatsinze amanota 10 mu minota 28’30” yamaze mu mukino. Urwibutso yakoze rebounds enye (4).
Soraya Degheidy (#8) wa Misiri umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu irushanwa
Murekatete Bella (#15) yari afite morale mu ntangiriro z’umukino
Bella Murekatete (#15), Ineza Sifa Joyeuse (#8) na Butera Hope (#10) bajya inama
Uduce tubiri twa nyuma ntabwo tworoheye u Rwanda
Ehab Elalfy umunyamisiri utoza ikipe y’abagore ya Misiri muri Basketball
Tierra Monay Henderson (#9) kapiteni w’u Rwanda undi mukinnyi mwiza uri mu irushanwa
Micomyiza Rosine “CISSE” (#4) azamukana umupira mu mukino yakinnye igihe kingana 19’55”
Butera Hope (#10) yakinnye iminota 21’39” atsinda amanota ane (4pts)
Kapiteni w’u Rwanda Tierra Monay Henderson (#9) agusha Hagar Amer (#14) kapiteni wa Misiri
Umukino w’u Rwanda na Misiri wabanjirijwe n’uwo Kenya yatsinzemo South Sudan amanota 66-48 (16-9, 10-5, 21-10 na 19-24).
Felmas Adhiambo Koranga (Kenya) niwe watsinze amanota menshi (23) anagira impuzandengo y’umusaruro (efficiency) ya 26 bimugira umukinnyi w’umukino.
Ku ruhande rwa South Sudan, Perina James Leime niwe wagize amanota menshi (13) anatanga umupira umwe wabyaye amanota, agira impuzandengo ya +10.
Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ku munsi wayo wa gatatu. Kenya iracakirana na Misiri saa cyenda zuzuye (15h00’) mbere y’uko u Rwanda rwakira South Sudan saa kumi n’ebyiri (18h00’).