Monday, September 9, 2024

Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya yise ‘’Day By Day’’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe n’abantu benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kumwita ‘’Miss Gospel’’ yasohoye indirimbo shya yise ‘’DAY BY DAY’’ izaba iri
kuri alubumu ye ya Kabiri.

Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, indirimbo ”DAY BY DAY” amajwi yayo yakozwe na Producer Camarade usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo za Gospel, naho amashusho yakozwe na Producer Sammy Switch (Bless World Music) ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwishingikiriza ku Mana bazirikana ko ariyo soko y’umugisha yonyine. Umuririmbyi Gaby abashishikariza kwikomeza kuri uwo Mwami ubasumba bose.

Aganira na Umuseke, Gaby yagize ati: ‘‘Muri iyi ndirimbo ndashaka gushishikariza abantu kugendana n’Imana gukora ubushake bwayo,iyo Imana yabonyeko wayubashye umunsi ku munsi (DAY BY DAY) nayo irakwigaragariza,..’’.

ImageUmuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe n’abantu benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kumwita ‘’Miss Gospel’’ yasohoye indirimbo shya yise ‘’DAY BY DAY’’

Mu ndirimbo DAY BY DAY Gaby yumvikana aririmba amagambo akomeza abantu umutima aho agira ati: ”icyo umwana w’umuntu atakwishoboza, wowe uramushoboza ukamunezeza,”

Gaby yaherukaga gukora indirimbo ‘‘Emmanuel’’ yishimiwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kimwe n’iyi ndirimbo yasohoye yise DAY BY DAY nyuma y’amasaha make igeze ku rubuga rwe rwa Youtube irikwishimirwa cyane, zombi zizaba zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye ya Kabiri.

Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga muri muzika ndetse n’ijwi riryohera amatwi hamwe n’amagambo y’Imana aba aririmba bigafasha imitima y’abumva impumeko y’Imana ituruka muri we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo “Amahoro, Arankunda, Emmanuel”.

Indirimbo ”DAY BY DAY” kuri ubu wayisanga ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Gaby Kamanzi ukajya ubona n’izindi ndirimbo ze.

Image

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi umwe mu barambye mu buhanzi bw’indirimbo zo guhimbaza Imana

Umuhanzi Gaby Kamanzi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye haba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze ku migabane itandukanye
harimo Amerika, Uburayi n’ahandi henshi…bamwe mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda Gaby akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech ndetse n’umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo wibera ku mugabane w’i Burayi.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts