Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Women Zone V: Mercy Wanyama uri kwitwara neza mu ikipe ya Kenya, mushiki wa Victor Wanyama wakinnye muri Tottenham

radiotv10by radiotv10
17/07/2021
in SIPORO
0
Women Zone V: Mercy Wanyama uri kwitwara neza mu ikipe ya Kenya, mushiki wa Victor Wanyama wakinnye muri Tottenham
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva tariki 12 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena hari kubera imikino y’akarere ka gatanu mu cyiciro cy’amakipe y’ibihugu y’abagore ari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameron muri Nzeri 2021.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwakiriye Kenya, South Sudan na Misiri kugira ngo ikipe izatwara igikombe izahite ibona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameron muri Nzeri 2021.

Mercy Wanyama (13) ahungisha umupira abakinnyi ba Misiri mu mukino warangijwe n’ikinyuranyo cy’inota rimwe (107-106) ku ntsinzi ya Misiri

Kenya ni imwe mu makipe ahagaze neza muri iyi mikino ya Zone V iri kubera mu Rwanda. Iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye barimo Mercy Wanyama, Felmas Aadhiambo Koranga, kapiteni wayo Rose Atieno Ouma na Victoria Reynolds.

Muri aba bakinnyi ubona bafite impano iri hejuru muri iri rushanwa, tugiye kwitsa kuri Mercy Wanyama, mushiki wa Victor Wanyama, ikirangirire mu mupira w’amaguru ku isi kuko yabaye muri Tottenham Hotspur mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza mbere yo kujya muri Impact Montreal mu 2020.

Mercy Wanyama w’imyaka 29, mu 2018 yasinye mu ikipe ya ADBA Avilés muri Espagne ubwo yari avuye muri Kenya mu ikipe ya MTM Storms, ikipe nayo yari yagezemo avuye muri Equity Hawks y’iwabo muri Kenya, ikipe yabayemo kuva mu 2016.

Mu ikipe y’igihugu ya Kenya, Mercy Wanyama arangwa n’umubare #13

Mercy Wanyama kandi avukana na McDonald Mariga Wanyama wakiniye ikipe ikipe ya Inter Milan akaba umunya-Kenya wa mbere wakinnye irushanwa rya UEFA Champions League mu 2010, hari tariki 10 Werurwe ari kumwe na Inter Milan.

McDonald Mariga Wanyama kuri ubu ufite imyaka 34, mu 2014 avuye muri Inter Milan yari amazemo imyaka ine yahise ajya muri Real Sociedad muri Espagne, Parma (Italy). Yaje gusoreza umupira muri Cuneo Calcio ayabayemo umwaka umwe (2018-2019) avuye muri Real Oviedo (2017-2018).

Uyu kandi yabaye umukino w’ikipe y’igihugu ya Kenya kuva mu 2003-2018. Mu 2019 yahise yinjira muri politike aho aba mu nteko ishingamategeko aho yasimbuye Ken Okoth witabte Imana.

MCDONALD MARIGA Biography - Jagoal Kenya - Latest Africa Sports News , Updates. squad, results and table

McDonald Mariga Wanyama ubwo yari muri Inter Milan aho yakoreye amateka yo kuba umunya-Kenya wa mbere wakinnye imikino ya nyuma ya UEFA Champions League mu 2010

Mercy Wanyama avuka mu muryango wa siporo kuko se ubabyara, Noah Wanyama yakinnye umupira w’amaguru mu ikipe ya AFC Leopards n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Mercy Wanyama, nyina umubyara, Mildred Wanyama yakinnyeho umukino wa Netball muri Kenya kimwe n’undi mukobwa we, Cynthia Wanyama.

Kuri ubu, Mildred Wanyama ni umuyobozi wungirije ushinzwe kugenzura ubuziranenge mu ruganda rwa ELYS CHEMICAL INDUSTRIES LTD iwabo muri Kenya.

Mercy Wanyama uri mu mikino ya Zone V 2021 kandi ni mushiki wa Sylvester Wanyama wabayeho umukinnyi w’umupira w’amaguru kuri ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Sony Sugar.

Victor Wanyama uvukana na Mecy Wanyama, kuri ubu akinira ikipe ya Impact Montreal muri Canada, ikipe yagezemo mu 2020 avuye muri Tottenham Hotspur mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Victor Wanyama Expected to Be Fit for Spurs Despite Picking Up Injury on International Duty | 90min

Victor Wanyama (12) agenzura umupira hafi ya Lionel Messi (10) ubwo FC Barcelona yari yahuye na Tottenham muri UEFA Champions League

Victor Wanyama undi mukinnyi wo mu muryango wa Mercy Wanyama wageze ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru, Victor Wanyama kandi yabaye mu ikipe ya Southampton mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (2013-2016), Celtic (2011-2013) na Beerschot (2008-2011). Kuva mu 2007 ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambee Stars).

Mercy Wanyama ahagaze ate mu mikino ya Zone V iri kubera mu Rwanda:

Muri iyi nkuru twatangiye tugaragaza abakinnyi ba Kenya bahagaze neza kurusha abandi muri iri rushanwa barimo na Mercy Wanyama uri kurangwa n’umubare 13 muri iyi mikino (Shirt Number #13).

Mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Kenya, Mercy wanyama yakinnye iminota 33’05”  atsinda amanota 13, akora rebounds 10 anagira impuzandengo y’umusaruro ya 18. Muri uyu mukino, Kenya yatsinzwe n’u Rwanda amanota 77-45.

Mu mukino wa kabiri kuri Kenya, batsinze South Sudan amanota 66-48. Mercy Wanyama yakinnye iminota 30’39” atsinda amanota icyenda (9) anakora rebounds ebyiri (2).

Umukino wa gatatu Kenya yakinnye na Misiri, batsinzwe amanota 107-106. Mercy Wanyama yakinnye iminota 29’59’’ atsinda amanota 16 , atanga imipira ibiri ibyara amanota (2 assists) anagira impuzandengo y’umusaruro (Efficiency) ya 18.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Kenya iracakirana n’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2021 (18h00’), umukino uri bubanzirizwe n’uwuhuza South Sudan na Misiri (15h00’). Umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bizakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2021.

Mercy Wanyama (13) agorana na Nyamer Lual Diew (11) wa South Sudan

Mercy Wanyama (13) avugana na Felmas Adhiambo Koranga (2) mu mukino bahuyemo na South Sudan ya Nyagoa Gony (1)

Mercy Wanyama ahungisha umupira abakinnyi ba South Sudan barimo Nyanuar Pal (13)

Mercy Wanyama (13) umwe mu bakinnyi Kenya icungiraho muri Basketball

Mercy Wanyama (13) azmaura umupira  hafi y’abakinnyi ba Misiri 

Mercy Wanyama (13) agenzura umupira imbere y’abakinnyi b’u Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eleven =

Previous Post

Ruremesha Emmanuel yerekanwe nk’umutoza mushya wa Mukura VS, Mateso Jean de Dieu ashyirwa ku ruhande

Next Post

Women Zone V: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya yahise isanga Misiri ku mukino wa nyuma

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Women Zone V: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya yahise isanga Misiri ku mukino wa nyuma

Women Zone V: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya yahise isanga Misiri ku mukino wa nyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.