Imikino ya ½ cy’irangiza:
Misiri 99-65 South Sudan
Kenya 79-52 Rwanda
Umwanya wa 3: Rwanda vs South Sudan (15h00’)
Umukino wa nyuma: Misiri vs Kenya (18h00’)
Tetero Odile (12) w’u Rwanda agumana umupira
Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu cyiciro cy’abagore yabuze amahirwe ayijyana ku mukino wa nyuma w’imikino y’akarere ka gatanu nyuma yo gutsindwa na Kenya amanota 79-52 [25-11,17-12, 26-14, 11-15] mu mukino wa ½ cy’irangiza.
Gutsinda kwa Kenya byatumye igana ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ikaba igomba guhura na Misiri ku mugoroba w’uyu wa gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali Arena (18h00’).
Felmas Adhiambo Koranga (2) wa Kenya ahungisha umupira Urwibutso Nicole (13) w’u Rwanda
Rose Atieno Ouma (12) kapiteni wa Kenya azamukana umupira
Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze South Sudan amanota 99-65 (27-21, 20-11, 22-16, 30-17), Perina James Leime (South Sudan) yatsinze amanota menshi muri uyu mukino (23).
South Sudan irahura n’u Rwanda mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, umukino ukinwa guhera saa cyenda zuzuye muri Kigali Arena (15h00’).
Ikipe itwara igikombe cy’akarere ka gatanu izakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu cyiciro cy’abagore, irushanwa rizakinirwa muri Cameron kuva tariki 17-26 Nzeri 2021, imikino izitabirwa n’ibihugu 12 bya Afurika.
Melissa Akinyi Otieno (5) wa Kenya umwe mu bakinnyi bagoye u Rwanda kuri uyu wa gatanu kuko yatsinze amanota 21 mu mukino
Butera Hope umukinnyi utaraghiriwe n’iyi mikino ku kijyanye no gutanga umusaruro
Nathalie Akinyi Mwangale umukinnyi ufite imbaraga z’umubiri kurusha abandi bakinnyi bari muri iri rushanwa
Ineza Sifa Joyeuse (8) agigira n’abakinnyi ba Kenya barimo Georgia Adhiambo Otieno (7) usanzwe akina muri shampiyona y’u Rwanda mu ikipe ya Ubumwe WBBC
Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju (Iburyo) ari kumwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré
FINAL SCORE: Rwanda 52-79 Kenya [11-25, 12-17, 14-26, 15-11]:
Ni umukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rurarane amahirwe angana na 50% yo kubona itike y’igikombe cya Afurika. Gusa Kenya yaje mu mukino ubona iri hejuru y’abanyarwandakazi kuko agace ka mbere kasize gatanze amakuru ahagije ku mukino. Kenya yagasoje ifite amanota 25 kuri 11 y’u Rwanda, ikinyuranyo cy’amanota 14.
Kuri Dr Sheikh Sarr umutoza mukuru w’u Rwanda yari yatangije; Tetero Odile,Tierra Monay Henderson, Ineza Sifa Joyeuse, Bella Murekatete na Nicole Urwibutso.
Micomyiza Rosine (4) adunda umupira hafi ya Nathalie Akinyi Mwangale (6) wa Kenya
Mu gace ka kabiri nabwo byaje gukomeza guhengamira ku ruhande rwa Kenya kuko karangiye ifite amanota 17 kuri 12 y’u Rwanda bityo igice cya mbere cy’umukino gisiga iri imbere n’amanota 42-23.
Melisa Akinyi Otieno (Kenya) yatsinzemo amanota 13 mugenzi we Mercy Wanyama atsinda amanota 12 mu gihe Jemimah NightOmondi yatsinze amanota 10.
Ku ruhande rw’u Rwanda, igice cya mbere cyasize Tierra Monay Henderson afite amanota icyenda (9) mu gihe Bella Murekatete yatsinze amanota atandatu (6).
Muri iki gice, ikipe y’u Rwanda yaziraga gutakaza imipira no kutagira imbaraga zihagije mu guhagarika abakinnyi ba Kenya ubwo babaga bamanutse bagana ku nkangara y’u Rwanda. Kenya yarushaga u Rwanda mu gutera amanota atatu mu gice cya mbere.
Mu musaruro rusange w’umukino, Kenya yasoje iri imbere mu gukora rebounds kuko bakoze 55 kuri 44 z’u Rwanda. Mu buryo bwo kugarira, Kenya yasoje ifite 38 u Rwanda rufite 28.
Mu buryo bwo gupapura umupira, Kenya yari ifite 20 mu gihe u Rwanda rwasoje rufite 12 kimwe mu byatumaga Kenya ihita ijya gukora amanota kuko byari bigoye ko ubwugarizi bw’u Rwanda bubahagarika.
N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe, kapiteni w’u Rwanda Tierra Monay Henderson niwe watsinze amanota menshi (22), Bella Murekatete abonamo 13, Nicole Urwibutso 9, Melisa Akinyi Otieno (Kenya) atsinda 21 mu gihe mugenzi we Reynolds Victoria yatsinze amanota 16.
Tierra Monay Henderson kapiteni w’u Rwanda agera hasi
Dr Sheikh Sarr umutoza w’u Rwanda areba uko bimeze
Reynolds Victoria yatsinze amanota 16 afasha Kenya kugera ku mukino wa nyuma
Abahuliga bari baje gufana u Rwanda ngo barebe ko rwatambuka kuri Kenya
Georgia Adhiambo Otieno (7) agenzura umupira imbere ya Manizabayo Marie Laurence
Murekatete Bella (15) ari kumwe na Mercy Wanyama (13)
Tierra Monay Henderson (9) azamura umupira imbere ya Mercy Wanyama (13)
Abakinnyi b’u Rwanda (Abagabo) bari mu mwiherero wo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda ukwezi gutaha
Murekatete Bella (15) ashaka aho yatanga umupira