Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?…Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,…

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Gikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG kiri kubera i Paris mu Bufaransa, ikipe ihagarariye u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 ikomeje gukurirwa ingofero aho yageze kuri final nyuma yo gutsinda ibitego byinshi iya Qatar, iya Korea, iya USA, iy’u Bufaransa n’iya Misiri.

Ni amarushanwa yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje aho yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki 19 Gisurasi 2022.

Izindi Nkuru

Iyi kipe ya Academy ya PSG yo mu Rwanda, yatunguranye cyane muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 38 yaturutse mu Bihugu 11 birimo n’ibisanzwe bizwiho ibigwi mu mupira w’amaguru ku Isi.

U Rwanda rufitemo amakipe abiri; iy’abatarengeje imyaka 11 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 13. Aya makipe yombi yatunguranye muri iri rushanwa dore ko imwe yageze ku mukino wa nyuma mu gihe indi yo ihatanira umwanya wa gatatu.

Iy’abatarengeje imyaka 13 yanageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo kunyagira ikipe y’igihugu ya Qatar ibitego 6-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu ndetse inatsinda iya Korea ibitego 4-0, naho kuri iki Cyumweru ikipe y’u Rwanda yanyagira iya Leta Zunze Ubumwe za America 5-1 inatsinda u Bufaransa 3-0.

Iyi kipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 yagaragaje ubuhanga budasanzwe, muri 1/2 yatsinze Misiri 3-1 bituma ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

Ni kimwe n’iy’abatarengege imyaka 11 na yo yatsinze iya Qatar 4-2, inganya na Misiri 1-1, itsinda na Korea 1-0, ndetse itsinda iya USA 4-3 ariko muri 1/2 itsindwana Brazil 3-2.

Iri rushanwa rihuza amakipe y’amarerero ya PSG ari mu Bihugu binyuranye, ribaye ku nshuro ya 6 aho u Rwanda ruryitabiriye ku nshuro yarwo ya mbere.

Inzego zishinzwe iterambere rya Siporo mu Rwanda, zikunze kugirwa inama yo gutangira gutegura abakinnyi bakiri bato, hagashyirwaho amarerero nk’aya kugira ngo u Rwanda ruzabashe kubona Ikipe y’Igihugu ibasha kujya mu marushanwa akomeye.

Iyi gahunda ya PSG ibaye mu gihe haherutse no guhamagarwa ikipe y’Igihugu izakina imikino yo gushaka itike y’Igimbe cya Afurika u Rwanda rudaheruka gukandagiramo.

Abana b’u Rwanda bari i Paris muri iki gikombe cy’Isi cya Academy za PSG

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru