Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
20/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yahishuye byinshi biteye amatsiko kuri we, bitari bizwi na benshi, nko kuba yaragize ipeti rya Lieutenant mu gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, cyagarutse ku buzima bwe bwite burimo n’ubwo mu bwana bwe, Angeline Ndayishimiye yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwe na Perezida Ndayishimiye.

Avuga ko bamenyanye ubwo yari asoje umwaka wa karindwi w’amashuri abanza, ubwo mu Burundi hariho ibibazo bya politiki byanatumye Ndayishimiye ajya gufatanya n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhagarika ibyo bibazo.

Angeline Ndayishimiye avuga ko ubwo yajyaga kwiyandikisha kugira ngo ajye gukomeza amashuri yisumbuye, yasanze biri gukorwa na Evariste Ndayishimiye, ari gufasha umuvandimwe we wari ubishinzwe.

Ati “Ntekereza ko mu kwandika, ntiyarebaga ku rupapuro abo ari kwandika, ahubwo ngira ngo yandikaga areba abaje kwiyandikisha.”

Ubwo hari mu 1994, ndetse muri ibyo bihe Angeline avuga ko yigeze kuba kwa Nyirakuru hafi y’iwabo w’umugabo we, akajya aza kubasura ariko we ntatekereze ko ari we aje kureba.

Ati “Njye numvaga ko aje kureba ba marume kubera uko namubonaga n’uburyo yanganaga, nkabona si njye yabaga aje kuramutsa. Naramuherekezaga nkamugeza ku myugariro [amarembo yo hambere].”

Avuga ko ibijyanye no kuba bazabana nk’umugore n’umugabo batabitekerezaga ariko ko uko igihe cyagiye gishira, na byo byagiye byizana.

Ni umwe mu batanze amaboko mu rugamba

Uko yahawe ipeti rya Lieutenant

Ubwo mu Burundi habaga ibibazo bya politiki n’iby’umutekano, Ndashimiye yajyanye na bagenzi be mu ishyamba gushinga umutwe, agakomeza kujya yandikira umukunzi we Angeline, na we akamusubiza, ndetse bakaza kuvugana ku byo kuba yajya ajya kumureba mu ishyamba.

Ati “Niga kuri ESTA mu 1998, ni bwo nabonye urundi rwandiko. Ni bwo nabonye ko nshobora kuba najyayo, nza kumusanga aho yari ari i Makamba. Ndeba uburyo babayeho, mpita numva nanjye nabafasha urwo rugamba.”

Avuga ko icyo cyifuzo cyanaje gushyirwa mu ngiro, ndetse mu gihe cy’urugamba akaba yarafashaga abarwanaga abashyira bimwe mu bikoresho bakeneraga mu rugamba.

Ati “Hari nk’amasasu bakeneye twarayabashyiraga, ari nk’impuzankano ya gisirikare, twarayitwaraga, kuko twumvaga ko urwo rugamba ari urwacu twese.”

Akomeza agira ati “Byageze igihe nanjye numva nagira imyitozo ya gisirikare. Byageze n’igihe bampa ipeti rya Lieutenant, ni na ryo nasezereweho mu gisirikare.”

Naho ku bijyanye n’ubuzima busanzwe, Angeline Ndayishimye avuga ko nk’imyambaro yambara, ajya mu isoko kuyigurira, ubundi akajya kuri interineti agashakisha ibigezweho.

Na we yabaye mu ishyamba
Ku myambarire avuga ko ajya kuyigurira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seventeen =

Previous Post

Gatabazi nyuma yo kugaragara mu birori byamaganywe na RPF-Inkotanyi yagize icyo avuga

Next Post

Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.