Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yahishuye byinshi biteye amatsiko kuri we, bitari bizwi na benshi, nko kuba yaragize ipeti rya Lieutenant mu gisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, cyagarutse ku buzima bwe bwite burimo n’ubwo mu bwana bwe, Angeline Ndayishimiye yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwe na Perezida Ndayishimiye.
Avuga ko bamenyanye ubwo yari asoje umwaka wa karindwi w’amashuri abanza, ubwo mu Burundi hariho ibibazo bya politiki byanatumye Ndayishimiye ajya gufatanya n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhagarika ibyo bibazo.
Angeline Ndayishimiye avuga ko ubwo yajyaga kwiyandikisha kugira ngo ajye gukomeza amashuri yisumbuye, yasanze biri gukorwa na Evariste Ndayishimiye, ari gufasha umuvandimwe we wari ubishinzwe.
Ati “Ntekereza ko mu kwandika, ntiyarebaga ku rupapuro abo ari kwandika, ahubwo ngira ngo yandikaga areba abaje kwiyandikisha.”
Ubwo hari mu 1994, ndetse muri ibyo bihe Angeline avuga ko yigeze kuba kwa Nyirakuru hafi y’iwabo w’umugabo we, akajya aza kubasura ariko we ntatekereze ko ari we aje kureba.
Ati “Njye numvaga ko aje kureba ba marume kubera uko namubonaga n’uburyo yanganaga, nkabona si njye yabaga aje kuramutsa. Naramuherekezaga nkamugeza ku myugariro [amarembo yo hambere].”
Avuga ko ibijyanye no kuba bazabana nk’umugore n’umugabo batabitekerezaga ariko ko uko igihe cyagiye gishira, na byo byagiye byizana.
Uko yahawe ipeti rya Lieutenant
Ubwo mu Burundi habaga ibibazo bya politiki n’iby’umutekano, Ndashimiye yajyanye na bagenzi be mu ishyamba gushinga umutwe, agakomeza kujya yandikira umukunzi we Angeline, na we akamusubiza, ndetse bakaza kuvugana ku byo kuba yajya ajya kumureba mu ishyamba.
Ati “Niga kuri ESTA mu 1998, ni bwo nabonye urundi rwandiko. Ni bwo nabonye ko nshobora kuba najyayo, nza kumusanga aho yari ari i Makamba. Ndeba uburyo babayeho, mpita numva nanjye nabafasha urwo rugamba.”
Avuga ko icyo cyifuzo cyanaje gushyirwa mu ngiro, ndetse mu gihe cy’urugamba akaba yarafashaga abarwanaga abashyira bimwe mu bikoresho bakeneraga mu rugamba.
Ati “Hari nk’amasasu bakeneye twarayabashyiraga, ari nk’impuzankano ya gisirikare, twarayitwaraga, kuko twumvaga ko urwo rugamba ari urwacu twese.”
Akomeza agira ati “Byageze igihe nanjye numva nagira imyitozo ya gisirikare. Byageze n’igihe bampa ipeti rya Lieutenant, ni na ryo nasezereweho mu gisirikare.”
Naho ku bijyanye n’ubuzima busanzwe, Angeline Ndayishimye avuga ko nk’imyambaro yambara, ajya mu isoko kuyigurira, ubundi akajya kuri interineti agashakisha ibigezweho.
RADIOTV10