• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, atwaye ibilo 47 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko butatu akekwaho gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo kumusanga mu modoka itwara abagenzi.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu wa Ryabidadi mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi, ku manywa y’ihangu saa saba zo ku ya 27 Ukwakira mu cyumweru twaraye dusoje.

Ni amabuye yo mu bwoko bwa Colta, Aluminium na Gasegereti, yose yabonye mu bucukuzi yakoraga binyuranyije n’amategeko nk’uko bitangazwa na Polisi.

Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru, ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugabo asanzwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mugabo yari atwaye aya mabuye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Abapolisi bari bari mu kazi mu Kagari ka Nyagisozi baje guhagarika iyo modoka, mu gusaka abagenzi bamugezeho bamufatana amabuye y’agaciro atandukanye yose hamwe apima ibilo 47 n’inusu.”

Muri aya mabuye, harimo ibilo 17 bya Colta, 27 by’ubutare bwa Aluminium, n’ibilo bitatu n’inusu bya gasegereti, yose yari mu gikapu, ariko yayashyize mu dufuka dutandukanye ndetse n’andi yari yashyize mu ijerekani.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubwo uyu mugabo yamagara gufatwa, yiyemereye ko amaze igihe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atabifitite ibyangombwa, ndetse ko ubwo yafatwaga yerecyezaga mu Karere ka Kicukiro kugurishirizayo ayo mabuye.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyagisozi ndetse n’amabuye y’agaciro yafatanywe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 14 =

Previous Post

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Next Post

Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw'ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.