Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Yagiye gusezerana yambaye ikoboyi na T-Shirt none yabaye iciro ry’imigani

radiotv10by radiotv10
10/02/2022
in Uncategorized
0
Yagiye gusezerana yambaye ikoboyi na T-Shirt none yabaye iciro ry’imigani
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’i Doncaster mu Bwongereza yashyize amashusho y’umukobwa w’inshuti ye wakoze ubukwe n’umusore wagiye gusezerana yambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira w’amaboko magufi, none bamwe bihaye uyu musore.

Violet Price w’imyaka 16 yashyize kuri TikTok amashusho agaragaza inshuti ye y’akadasohoka yitwa Catherine Nicholson na we w’imyaka 16 wakoze ubukwe ubwo yasezeranaga mu rusengero n’umukunzi we wari wiyambariye ipantalo y’ikoboyi n’agapira k’amaboko magufi.

Aya mashusho ya Violet Price yarebwe n’abasaga Miliyoni imwe n’igice, agaragaza ko inshti ye Catherine Nicholson iri gusezerana mu rusengero.

Daily Mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu musore yari yiyambariye iyi myenda ifatwa nk’isuzuguritse mu gihe umugeni we yari yambaye ikanzu imenyerewe ku bageni ndetse yaniteye ibirungo bya kigeni.

Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo na bamwe bagaye uyu musore, bavuga ko atari yambaye imyenda yo kujyana gusezerana.

Umwe yagize ati “Ese ubu yari azi ko aje gusezerana?”

Undi na we yagize ati “Ibaze gukora ibishoboka byose kugira ngo ugaragare neza ariko umukunzi wawe akaza yambaye uko?”

Aba basezeranye kandi ngo bari bamaze igihe gito batangiye gukunda, na byo bikaba byanenzwe n’abatanze ibitekerezo kuri aya mashusho.

Undi yagize ati “Buri wese ari kuvuga ku buryo umugabo yari yambaye ariko njyewe ntewe impungenge z’uburyo basezeranye bamaranye igihe gito bakundana.

Yagiye gusezerana mu rusengero yiyambariye ikoboyi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 3 =

Previous Post

Shaddyboo yifuje umuhungu ‘yazakodesha’ kuri Saint Valentin bamwoherereza amafoto asekeje

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Nyusi wa Mozambique baganira ku kazi gashimishije ka RDF

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Nyusi wa Mozambique baganira ku kazi gashimishije ka RDF

Perezida Kagame yakiriye Nyusi wa Mozambique baganira ku kazi gashimishije ka RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.