Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO UDUSHYA

Yajyanye mu nkiko umugore we kubera kubyara umwana ‘udashamaje’ amwaka Miliyoni 120Frw

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in UDUSHYA, UDUSHYA
1
Yajyanye mu nkiko umugore we kubera kubyara umwana ‘udashamaje’ amwaka Miliyoni 120Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Bushinwa haravugwa inkuru itangaje y’umugabo wajyanye mu nkiko umugore we kuko yabyaye umwana ufite isura idashamaje, yaka impozamarira y’ibihumbi 120 $ [miliyoni 120 Frw], ndetse aramutsinda.

Uyu mugabo witwa Jian Feng yajyanye mu nkiko uyu mugore we nyuma yuko abyaye umwana udasa n’umwe mu babyeyi be yaba nyina cyangwa Se.

Yashinjaga umugore we kumuca inyuma akabyarana n’undi mugabo ariko byaje kugaragara ko ikibazo atari ukumuca inyuma ahubwo ko ari umugore wamubeshye. Muti byagenze gute?

Byaje gutahurwa ko uyu mugore yari yaribagishije isura mbere yuko ahura n’uyu mugabo ku buryo ari byo byatumye uriya mwana babyaranye aza afite isura idasa n’iy’umwe mu babyeyi be bombi mu gihe ashobora kuba asa na nyina mbere yuko yibagisha.

Uyu mugore wakoresheje ibihumbi 100 $ mu kwibagisha, yahamijwe icyaha cy’ububeshyi kuko yahishe umugabo we ububi bwe.

Jian Feng wajyanye mu nkiko umugore we amushinja kuba yaramuciye inyuma, yahise ahindura ikirego, amurega kumubeshya no kumuhisha ko yari mubi bityo ko yashyingiranywe na we ku kinyoma gihanitse.

Uyu mugabo yatsinze urubanza, ndetse Umucamanza yemeza ko uyu mugore agomba gutanga indishyi ya 120 000$.

Umugore yashyingiranywe n’umugabo we abanje kwibagisha ngo ase neza

RADIOTV10

Comments 1

  1. diddy says:
    3 years ago

    iyi nkuru ko ari iyakera cyane koko mujye mushyiraho nigihe byabereye bitazajya bicanga abantu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 13 =

Previous Post

Rwamagana: Yafatiwe mu kabari yishyura amafaranga y’amigano ahita avuga uwayamuhaye bombi batabwa muri yombi

Next Post

Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

Related Posts

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

“Too fat” or “Too skinny”?- Body shaming is never a joke

“Too fat” or “Too skinny”?- Body shaming is never a joke

by radiotv10
16/07/2025
0

“You’re so fat.”  “You’ve lost so much weight.” “You would have prettier if you changed a few things.” These are...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

by radiotv10
26/05/2025
0

Amashusho agaragaza Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asa nk’ukubitwa urushyi mu isura n’uwo bikekwa ko ari umugore we, akomeje kuvugwaho...

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
07/12/2024
0

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwamurikiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon SUV,...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.