Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

radiotv10by radiotv10
20/11/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda 2021, yerecyeje i Puerto Rico guhatana mu irushanwa rya Miss World.

Miss Ingabire wabanje guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry’u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

Ku kibuga cy’indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry’u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose

Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane.

Ubwo Hon Bamporiki yashyikirizaga ibendera Miss Igabire Grace kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yamwibiye ibanga rizatuma atahukana ikamba rya Miss World.

Yagize ati “Akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.”

Miss Ingabire Grace na we wavuze ko azazirikana ishema ry’u Rwanda ubwo azaba ari guhatana muri ririya rushanwa, yavuze ko agiye azirikana ko Igihugu ahagarariye gifite ibigwi bityo ko yizeye kutazagitetereza.

Miss Ingabire Grace yavuze ko nubwo atakwegukana ikamba muri ririya rushanwa ariko azagira umwanya mwiza ngo uretse ko no kuryegukana bishoboka.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma

Next Post

Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.