Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yasutse amarira: NiyoBosco ngo arambiwe guhaza igifu cy’abandi we yicira isazi mu jisho

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
2
Yasutse amarira: NiyoBosco ngo arambiwe guhaza igifu cy’abandi we yicira isazi mu jisho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yavuze ko ubwamamare bwe ntacyo bumumariye ahubwo ko bwakijije abandi mu gihe we yumva yasubira mu bihe yarimo ataramamara.

Niyo Bosco usanzwe afite ubumuga bwo kutabona ariko akaba afite impano itangaje mu kuririmba, asanzwe afashwa mu muziki n’Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Niyo Bosco yahishuye ko ibyo abantu bakeka ko yakize atari ko bimeze ahubwo ko yakijije abandi.

Muri ubu butumwa, yateruye agaragaza ko atishimiye uwo ari we uyu munsi ndetse ko yumva yifuza kubaho mu buzima yahozemo kurusha gukomeza kuba uwo ari we.

Ati “Birashengura kubaho wiyoberanya wigira uwo utari we kandi ibintu bigakomeza gutyo nyamara igihe kizabisobanura.”

Yakomeje agira ati “Ndemerewe no guhora nirengagiza ko ndi guhaza igifu cy’abandi nyamara icyanjye kirimo ubusa. Nakwifuje ko abantu bavuga ko hari intambwe nagezweho ko babyibagirwa ahubwo bagaharanira ishema ryanjye.”

https://twitter.com/niyobosco250/status/1575091536651759616

Muri ubu butumwa bwumvikanamo kubogoza, Niyo Bosco yavuze ko arambiwe gukomeza gutuma bamwe bakira by’ikirenga mu gihe we akomeza gusubira inyuma, asoza avuga ko ibi bikomeje kumugiraho ingaruka mu buzima bw’imitekerereze.

M. Irene usanzwe afasha uyu muhanzi, umwaka ushize yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas na bo basanzwe bafaswa n’uyu munyamakuru, yahagurukaga akavuga ko arambiwe ko abana be bakomeje gukiza uyu musore nyamara impano yabo bo ntacyo ibagezaho.

Ni inkuru yagarutswe cyane aho bamwe bavugaga ko uyu mubyeyi yirengagije ko abana be bazamuwe na M. Irene mu gihe hari n’abandi bavugaga ko uyu munyamakuru na we atari akwiye gucura aba bahanzi ku bushobozi akura mu mpano yabo.

Niyo Bosco ngo arambiwe ibihe byo kwiyoberanya abayemo
Ngo yumva yifuza kubaho uko yari ameze mbere

RADIOTV10

Comments 2

  1. Phionah Umuganwa says:
    3 years ago

    Yihangane dis niba ariko nimeza ukuntu manager we namwemeraga🥺🥺

    Reply
  2. Azoubaire says:
    3 years ago

    Ariko bwaba ari Ubugona bubi kubamufashije Kuzamuka , bamufatiranjyije no kuba Atabona Ubundi Basahurira munduru Banyamuryabana ngo barazamurimpano Itazagira icyimarira Nyirayo ?

    Ubupfura Buke butuma Bamufata Nkigikoresho cg igishoro Bakoresha Mugushaka amikoro , Nyamara bazabazwa byinshi Babagabo ntibanatekereza aho barikujya kweri ……….

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Next Post

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.