Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

radiotv10by radiotv10
25/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO
Share on FacebookShare on Twitter

Sitade Amahoro imaze iminsi iri kunagurwa, ishyirwa ku rwego rwo hejuru ndetse yaranongerewe ubunini, ubu aho imirimo igeze, yatangiye kugaragaza uko izaba inogeye ijisho, dore ko amatara azajya yakamo yamamaza ibikorwa binyuranye, yatangiye kumurika aho hari kugaragaramo ijambo ‘Visit Rwanda’.

Gusogongera ubwiza bw’iyi Sitade, byatangiye nyuma y’amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, barimo abasanzwe bakurikirana ibikorwa bya siporo.

Aimable Bayingana wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), washyize hanze aya mashusho bwa mbere, yagaragaje ko iyi sitade igeze ahashimishije.

Bayingana kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa abarwanya u Rwanda bahora bavuga ko iyi Sitade yubatswe n’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urwego yubatswemo ubu, ntaho ruhuriye n’uko yahoze.

Dutere ijisho muri Sitade Amahoro iri kunagurwa izaba iteye amabengeza niyuzura. pic.twitter.com/QyKRENRdWZ

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) November 24, 2023

Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu ukunze gukurikirana iby’imikino, yagaragaje ibyishimo yatewe n’aho imirimo yo kubaka iyi Sitade igeze.

Yagize ati “Amahoro ageze ahashimishije cyane kabisa. Amavubi agomba kuhagira umutamenwa.”

Amashusho y’iyi Sitade imaze iminsi iri gusakarwa, agaragaza imbere muri iyi sitade, aho intebe zamaze guterwa, zigaragara mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda, ndetse n’ibyuma bizajya bitangirwaho ubutumwa bwamamaza.

Muri aya mashusho, ibi byuma (Screens) bizengurutse mu gice kigabanyamo ibice bibiri bya sitade, hagaragaramo hari kwamamazwa ubukangurambaga buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda buzwi nka ‘Visit Rwanda’ bukunze kugaragara muri sitade z’amakipe akomeye ku isi akorana n’u Rwanda, ya Arsenal na FC Bayern Munich

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Volleyball: Umukinnyi w’ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano

Next Post

Ubwiyongere bwo kwiheba no kwigunga mu batuye Isi bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata
AMAHANGA

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwiyongere bwo kwiheba no kwigunga mu batuye Isi bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Ubwiyongere bwo kwiheba no kwigunga mu batuye Isi bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.