Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sitade Amahoro imaze iminsi iri kunagurwa, ishyirwa ku rwego rwo hejuru ndetse yaranongerewe ubunini, ubu aho imirimo igeze, yatangiye kugaragaza uko izaba inogeye ijisho, dore ko amatara azajya yakamo yamamaza ibikorwa binyuranye, yatangiye kumurika aho hari kugaragaramo ijambo ‘Visit Rwanda’.

Gusogongera ubwiza bw’iyi Sitade, byatangiye nyuma y’amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, barimo abasanzwe bakurikirana ibikorwa bya siporo.

Izindi Nkuru

Aimable Bayingana wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), washyize hanze aya mashusho bwa mbere, yagaragaje ko iyi sitade igeze ahashimishije.

Bayingana kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa abarwanya u Rwanda bahora bavuga ko iyi Sitade yubatswe n’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urwego yubatswemo ubu, ntaho ruhuriye n’uko yahoze.

Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu ukunze gukurikirana iby’imikino, yagaragaje ibyishimo yatewe n’aho imirimo yo kubaka iyi Sitade igeze.

Yagize ati “Amahoro ageze ahashimishije cyane kabisa. Amavubi agomba kuhagira umutamenwa.”

Amashusho y’iyi Sitade imaze iminsi iri gusakarwa, agaragaza imbere muri iyi sitade, aho intebe zamaze guterwa, zigaragara mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda, ndetse n’ibyuma bizajya bitangirwaho ubutumwa bwamamaza.

Muri aya mashusho, ibi byuma (Screens) bizengurutse mu gice kigabanyamo ibice bibiri bya sitade, hagaragaramo hari kwamamazwa ubukangurambaga buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda buzwi nka ‘Visit Rwanda’ bukunze kugaragara muri sitade z’amakipe akomeye ku isi akorana n’u Rwanda, ya Arsenal na FC Bayern Munich

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru