Umubyeyi wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, watinyutse umurimo wo kudoda nyuma yuko umugabo we amutanye abana batandatu, none ubu aka kazi katamenyerewe ku b’igitsinagore kamufasha gutunga abana be adasabirije.
Uyu mubyeyi witwa Nyiraruhongore Francine udodera inkweto ku muhanda w’ahitwa kuri 40 mu isantere ya Bugarama, avuga ko yatinyutse aka kazi nyuma yo kumva kenshi ko umugore na we ashobora gutinyuka agakora.
Ati “Baravuze ngo kazi ni kazi. Baravuga ngo abagore natwe nitwihangire imirimo, ni bwo nahise mfata icyemezo nza ku muhanda nshakisha ukuntu nakwiga kubikora.”
Nyiraruhongore avuga ko kudoda inkweto biba bimaze kugira ahantu hafatika bimugeza mu gihe amaze abikora, ariko kuba yaratawe n’umugabo wagiye gushaka undi mugore kugeza ubu ngo bimufasha kurera abana yamutanye.
Agira ati “Kuba umugabo atari mu rugo ikintu bimfashije bintungiye abana nanjye biramfasha. Byandinze kwandagara ku buryo bwo kwiyandarika. Ni akazi kangaburira ka buri gihe abe mcye ndayabona si kimwe no kuba yari kunta ntafite umwuga.”
Yifuza kwagura ibyo akora bikava ku rwego rwo kudoda inkweto zacitse bikagera aho yabona imashini ndeste n’aho gukorera ku buryo yajya akora inkweto bitari ukudoda gusa.
Ati “Ku buryo nabona nk’ahantu nakwicara nkaba nanjye nakwiga kuzikora nkabona akamashini ku buryo umuntu wese yambona akavuga ngo uriya mugore yahanze umurimo ufite ikintu umufashije”.
Bamwe mu bo adodera inkweto ndetse n’abandi, barangazwa n’uburyo akora aka kazi kandi ari umugore, bavuga ko abikora neza bamwe bagasanga ntacyo bagenzi be b’igitsinagabo bakora aka kazi bamurusha.
Serukundo Desire ati “Adoda neza cyane arakomeza kandi ntakibazo tumugiraho pe. Buri gihe cyose urukweto rwanjye iyo rwacitse ni we ujya undodera.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Rwego rw’Akarere ka Rusizi, Ujeneza Olive ashimira umuhate w’uyu mugore ndetse agatanga icyizere ko hari uburyo bwo kumuhuza n’abaterankunga bashobora kumufasha akagura ibikorwa bye.
Ati “Icyo umugabo ashobora gukora, umugore na we ashobora kugikora. Uwo mudamu rero ni urugero rw’ibifatika. Ubwo rero iyo tugize amahirwe tukabona umugore nk’uwo baterankunga tuba dufite tubabwira ko dufite abagore batinyutse mu buryo ubu n’ubu. Ndahita mvugana na CNF wa Bugarama abe yamushyira ku rutonde na we azagire icyo yirata yagejejweho n’imiyoborere myiza.”
Uyu mubyeyi, avuga ko iyo byagenze neza ku munsi ashobora gucyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri ndetse n’ibihumbi bitatu, bimufasha kugaburira abana batandatu yatanywe n’umugabo bugacya agasubira gukora aka kazi avuga ko kamurinze kwiyandarika no gusabiriza.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10